Kigali-Rwanda

Partly cloudy
17°C
 

Kicukiro: Bishimiye ko ibyiciro by’ubudehe bitazahuzwa na buruse z’abanyeshuri

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 27-04-2019 saa 16:56:38
Abaturage ba Kicukiro basobanuriwe ibyiciro bishya by'ubudehe (Foto Deo)

Mu gihe Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu imaze iminsi isaba abaturage gutanga ibitekerezo ku buryo bumva ibyiciro by’ubudehe byavugururwa, abaturage batangiye kugezwaho ibyavuye mu ikusanyabitekerezo mu turere twose tw’igihugu uko ari 30 ku buryo bwo kuvugurura ibyiciro by’ubudehe.

Ni ibyaturutse mu bitekerezo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ivuga ko yakusanyije binyuze mu nzira zitandukanye zirimo ibyavuye mu kiganiro mbwirwaruhame cyanyuze kuri Radio cyatambutse tariki ya 17 Gashyantare 2019, mu nteko z’abaturage zo ku wa 19 Gashyantare 2019 no mu muganda rusange wabaye tariki ya 23 Gashyantare 2019.

Mu nshamake z’ibyavuye muri ibyo bitekerezo byagejejwe ku baturage mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Mata 2019, byagaragaje ko ku bwiganze bw’abaturage bashaka ko umubare w’ibyiciro by’ubudehe waguma kuri bine, ariko ibikenewe gufashwa bishobora kugira ibindi byiciro bibishamikiyeho “bigire ingazi” zigaragaza urwego rw’imibereho abaturage bahuriye mu byiciro runaka batandukaniyeho.

Ku mikoreshereze y’ibyiciro by’ubudehe, abaturage bagiye inama ko ibyiciro by’ubudehe bitazongera gushingirwaho mu gutanga buruse z’abanyeshuri bajya muri kaminuza n’amashuri makuru nk’uko byajyaga bikorwa hamwe no mu gutanga serivisi z’amazi n’amashanyarazi.

Iyi nshamake yagaragaje kandi ko gutanga inkunga n’ubufasha bitashingira kuri byo ahubwo bikwiye gushingira ku miterere y’urugo cyangwa umuntu ku giti ke.

Mu kugena abakwiye gufasha hakwiye kwibandwa ku nzitizi umuryango cyangwa umuntu ku giti ke ahura nazo, atari ku byiciro by’ubudehe.

Hari kandi ko buri gahunda ikorana n’abaturage izajya ishyiraho amabwiriza yo gutoranya abagenerwabikorwa bayo.

Bamwe mu baturage baganiriye n’Imvaho Nshya, batangaje ko byari bikibangamye kubona umwana ashobora kubona amanota meza ariko agahura n’imbogamizi y’ikiciro cy’ubudehe iwabo barimo nyamara ubuzima bwarahindutse cyane ko abanyeshuri batwara ubushobozi bwinshi bw’urugo kandi kaminuza zihenda.

Ntagungira Julien, wo mu Kagari ka karambo Umurenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro yagize ati “Ikiciro cya gatatu ntibaguhaga buruse, abo mu kiciro cya mbere ngo ntiwaguza banki ukumva na byo ni ukubangamira umuntu.”

Ntirushwa Paul ati “Hari n’ikiciro wabagamo ntube wemerewe pasiporo (passport) na resepase (Laissez-passer) ariko ibi bigiye kuza ikiza cyabyo ntabwo uzavuga ngo barandenganyije kuko ndi mu kiciro cya mbere cyangwa icya kabiri, ahubwo niba uri mu kiciro cya mbere ukwiye gufashwa bazajya bareba niba ubwo bufasha ubukwiye cyangwa babuha undi ubukeneye kurusha uri mu kindi kiciro.

Ubu tugiye kubwira abana bige kuko umwana azajya ahabwa buruse hakurikijwe amanota bashaka yagize, gusa wenda n’ibyo agiye kwiga, ariko wibazaga ngo ese umwana aziga natsinda akugume iruhanze byo bibe bimaze iki?”

Muri iri vugurura, abaturage bifuje ko umuryango ushobora kuvanwa mu kiciro cy’ubudehe nibura hagati y’imyaka ibiri n’itatu, hajya hasuzumwa abaturage bahinduye imibereho hifashishijwe ibiranga ibyiciro by’ubudehe ari abafashwa n’abadafasha.

Basaba kandi ko bibaye ngombwa abaturage bajya bahindurirwa ikiciro cy’ubudehe igihe cyose babishaka, bigaragaye ko habaye impinduka mu mibereho binyuze mu nteko z’ubudehe.

Gushyira abantu mu byiciro by’ubudehe kandi bizajya bituruka mu nteko z’abaturage, mu masibo no mu midugudu batuyemo.

Mu kagari naho bazajya basigarana kopi z’inyandiko zigaragaza ibyiciro by’abaturage zo kuzasuzumiraho impinduka zishobora kubaho ku mpamvu iyo ari yo yose.

Biteganyijwe ko mu kwezi kwa Gicurasi 2019 ari bwo hazaba gutangaza ibyiciro by’ubudehe bishya, ubukangurambaga no gusobanurira abaturage mu turrere twose binyuze mu nteko z’abaturage; Kamena 2019 hazabaho gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe bishya no kubyemeza mu nteko rusange z’abaturage mu gihe Nyakanga 2019 hazaba gutangira gukoresha ibyiciro bishya by’ubudehe.

Nyuma y’umuganda rusange abaturage bazajya basobanurirwa ibikubiye mu mavugurura y’ibyiciro by’ubudehe kugeza bitangiye gukoreshwa

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.