Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Kicukiro: Batangiye kwakira ibitekerezo by’abaturage ku ngengo y’imari 2019/2020

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 14-11-2018 saa 15:31:26
Abakuru b'Imidugudu igize Akagari ka Karembure mu murenge wa Gahanga, Kicukiro, batanga ibyifuzo abaturage basabye byashyirwa mu ngengo y'imari y'umwaka utaha (Foto James R)

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwatangiye kumanuka bwegera abaturage mu tugari mu rwego rwo kubagaragariza ibimaze gukorwa mu ngengo y’imari y’uyu mwaka 2018/2019.

Muri iki gikorwa ubuyobozi burereka abaturage n’ibitarakorwa, bukanakusanya ibitekerezo n’ibyifuzo by’ingenzi bizashingirwaho mu gutegura ingengo y’imari y’umwaka utaha 2019/2020.

Ni umuhango watangijwe mu turere twose tw’igihugu ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, abajyanama mu nzego z’ibanze n’Umujyi wa Kigali n’izindi nzego zishinzwe iterambere ry’abaturage.

Ku rwego rw’Akarere ka Kicukiro byafunguriwe mu Kagari ka Karembure mu Murenge wa Gahanga.

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, Dr. Nyirahabimana Jeanne, yabanje kwibutsa abaturage bimwe mu by’ingenzi bemereye abaturage mu mihigo bikaba byarakozwe birimo ishuri ribanza rigezweho ry’ibyumba 18 ryatewe inkunga na Perezida Paul Kagame ryubatse aho Karembure, ibindi birimo imirimo yo kubaka ivuriro ikaba igiye gutangira mu byumweru bitarenze bibiri, igishushanyombonera cyo kunoza imiturire n’ibindi bikiri gukorwaho no kwigwaho uko byagerwaho.

Abakuru b’Imidugudu 8 igize Akagari ka Karembure mu murenge wa Gahanga, Kicukiro, batanga ibyifuzo abaturage basabye byashyirwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha (Foto James R)

Yasobanuriye abaturage b’imidugudu igize Akagari ka Karembure impamvu babaha umwanya wo gutanga ibitekerezo by’ibyo bifuza gukorerwa aho batuye, ko ari ukuzamura uruhare rwabo mu bibakorerwa kuruta uko umuyobozi yabatekerereza ibyakorwa ugasanga ntibanitabiriye kubigira ibyabo.

Ati “Impamvu ni uko iyo tugiye tukicara mu biro, tukabatekerereza usanga tubahaye icyo mutifuza, mutari mukeneye kurusha ibindi. Icyo ni cyo dushaka kumva kugira ngo nitugera mu igenamigambi tuzibuke ko abaturage ba Karembure badusabye ikingiki, kugira ngo uruhare rwanyu mu kugena ibyabakorerwa n’ibyo mwakikorera dufatanyije twese mubigiremo uruhare rugaragara. Twagiye tubona aho ubuyobozi bwafashe gahunda yo kubaka isoko ahantu, bamara kuryubaka, kuko batabiganiriyeho n’abaturage ugasanga ribuze abajya kucururizamo kuko isoko barivanye aho abaturage barishakaga barijyana ahandi abantu babona hatabanogeye ahasigaye ntibarikoreremo rikameramo ibyatsi. Ntabwo rero twifuza bene iryo genamigambi, turifuza igenamigambi mwagizemo uruhare.”

Ibitekerezo bitandukanye ariko birimo byinshi bisa byavuye mu batuye mu midugudu umunani igize Akagari ka Karembure, byagarutse ku kugeza amashanyarazi ku zindi ngo atarageraho, kubona imodoka ibafasha kugera muri gare ya Kicukiro n’ahandi kuko ari bo bakoresha amafaranga menshi 450 ku modoka rusange bitewe no gutega kenshi.

Umukuru w’Umudugudu wa Kabeza, Uwizeyimana Deogratias kimwe na Hakizimana Vianney uyobora Umudugudu wa Bigo, bagaragaje ko bakeneye gukorerwa ruhurura iva Nyanza imanuka mu baturage, imaze guhitana ubuzima bw’abantu no gusenyera abaturage kimwe no guteza impanuka ku modoka kuko zica imihanda.

Mu bindi benshi bahurijeho ni ukubona aho bashyingura ababo mu gihe bitabye Imana no kubona site zo guturamo kuko bikiri ikibazo gutura bijyanye n’igishushanyombonera no kubakira abatishoboye.

Kuri ibyo byifuzo n’ibindi bitandukanye, Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro Dr. Nyirahabimana yababwiye ko bimwe bazabifatanya ariko kandi bigiye kwitabwaho kuva ku rwego rwa njyanama y’akagari kuzamuka bikagera ku rwego rwo ku gihugu mu igenamigambi iby’ingenzi bigashyirwa mu igenamigambi ry’umwaka wa 2019/2020.

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.