Kicukiro: Ba Gitifu b’utugari bahawe moto 17 zaguzwe n’abaturage

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 24-01-2019 saa 17:57:31

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari tumwe mu mirenge y’Akarere ka Kicukiro bahawe moto zaguzwe n’abaturage kuri miliyoni zisaga 22 zo kubafasha kurushaho kwegera abaturage.

Moto zahawe abayobozi b’utugari two mu mirenge ya Kagarama, Nyarugunga, Niboye, Kigarama na Kanombe, ziyongera ku zindi 10 na zo zahawe abo mu tugari two mu mirenge ya Masaka na Gatenga na zo zaguzwe n’abaturage, binyuze mu bukangurambaga bukorwa n’abayobozi mu nzego zitandukanye z’Akarere ka Kicukiro.

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, Dr. Nyirahabimana Jeanne washyikirije ba gitifu 17 izo moto, yibukije abo bayobozi ko guha umuturage serivisi nziza, yihuse kandi inoze bikwiye kuba ishingiro ry’akazi kabo ka buri munsi.

Yagize ati “Izi moto muhawe ni izo kuborohereza mu kazi kanyu ka buri munsi ngo murusheho kwegera abaturage, mubaha serivisi inoze, kumenya ibibazo bafite no kubikemura ku gihe.”

Dr. Nyirahabimana yabasabye kandi kutazikoresha mu nyungu zabo bwite, ahubwo bakazikoresha begera abaturage no kumenya ubuzima bwa buri munsi bw’utugari bayoboye.

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, Dr. Nyirahabimana Jeanne, hagati, asuzuma imikirere ya moto ba Gitifu b’utugari baguriwe n’abaturage (Foto Samuel M)

Umwe mu bahawe moto w’akagari ka Nyarurama mu Murenge wa Gatenga witwa Tuyisenge Venuste, yavuze ko bazakiranye ibyishimo kuko zigiye kubafasha kurushaho kuzuza neza inshingano zabo.

Ati “Burya tugira inshingano nyinshi; hari ubwo umuturage yakwitabazaga mu kibazo agize kumugeraho bikatugora, agakerererwa kubona serivisi, ariko ubu izi moto zigiye gutuma tugera ku baturage ku gihe. Zizadufasha kandi kudakerererwa mu nama n’ibindi bikorwa twatumiwemo n’ubuyobozi bwo hejuru yacu.”

Kugeza moto kuri buri kagari ni umwe mu mihigo y’Akarere ka Kicukiro kahize uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/2019.

Kugeza ubu utugari 27 kuri 41 tugize ako karere abaturage batwo bamaze kugurira ba gitifu babo moto.

Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko utundi tusigaye na two tuzaba twaziguze muri uyu mwaka utararangira muri Kamena 2019 hakurikijwe ubushake n’akamaro abaturage babona bifitiye imitangire ya serivisi nziza kuri bo.

Kugura moto kandi ni kimwe mu bikorwa by’Indashyikirwa abaturage ba Kicukiro bamaze gukora nyuma y’aho mu myaka ibiri ishize baguze imodoka 10 ku mirenge igize ako karere zibafasha mu isuku n’umutekano nazo bahamya ko ziri gutanga umusaruro.

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

4 Comments on “Kicukiro: Ba Gitifu b’utugari bahawe moto 17 zaguzwe n’abaturage”

  1. Ibi ni byo byitwa kwikemurira ibibazo, uyu ni umusanzu mwiza w’abaturage mu kwishakamo ibisubizo kuko bizatuma bajya bahabwa serivisi vuba. Ahubwo n’utundi turere dutere intambwe mu ya Kicukiro

  2. Ibi ni byo byitwa kwikemurira ibibazo, uyu ni umusanzu mwiza w’abaturage mu kwishakamo ibisubizo kuko bizatuma bajya bahabwa serivisi vuba. Ahubwo n’utundi turere dutere intambwe mu ya Kicukiro

  3. Akarere ka Kicukiro turashaka ko mu guhigura imihigo y’ubutaha kazaba aka mbere mu gihugu. Nta kandi Karere gafite Mayor w’umudogiteri. Niho Kicukiro iriho ikura umusaruro tubona. Perezida Kagame oyeeee !!!

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.