Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Kicukiro: Abatuye Gatenga na Kicukiro basobanuriwe ibibi by’indwara zidakira

Yanditswe na admin

Ku ya 13-11-2017 saa 10:28:34
Abaturage bisuzumishije uko umubiri uhagaze ku ndwara zitandura (Foto Samuel M)

Bamwe mu baturage bo mu mirenge ya Gatenga na Kicukiro yo mu karere ka Kicukiro batangaje ko bamenye ko uburyo bwiza bwo kwirinda indwara zidakira ari ukwisuzumisha hakiri kare bikarinda ibibi by’izo ndwara bikanafasha uwisuzumishije kwiteza imbere n’igihugu.

Babitangaje ejo hashize tariki ya 12 Ugushyingo, 2017 ku kibuga k’imurikagurisha cya Gikondo ubwo abakoranabushake b’umuryango wita ku buzima “Health Alert Volunteers, HAV” bakoraga ubukangurambaga bwo gupima bimwe mu bimenyetso by’indwara zitandura nk’igipimo k’isukari mu maraso, umuvuduko w’amaraso n’umubyibuho ukabije n’ibindi biranga indwara zitandura.

Abaturage bisuzumishije uko umubiri uhagaze ku ndwara zitandura (Foto Samuel M)

Nyabyenda Isac, umwe mu baturage bitabiriye kwipimisha ibimenyetso by’indwara zidakira, yabwiye Imvaho Nshya ko igihe umuntu adafite ubuzima bwiza gutera imbere bigorana kugeza no ku bazamukomokaho.

Ati “Kwisuzumisha bidufasha kugira ubuzima bwiza no kuba n’urubyaro rwacu cyangwa se abazadukomokaho bazagira imibereho myiza y’ejo hazaza, tukabasha kubaka igihugu cyacu tugatera imbere muri rusange.”

Nk’umutoza watangije ibikorwa by’ubukangurambaga bwo gukora siporo n’imyitozo ngororamubiri mu kagari ka Karambo mu murenge wa Gatenga, avuga ko bimushimisha kubona abaturage bafata iya mbere mu kumenya uko bahagaze ku ndwara bahora babwirwa.

Ati “Niba narafashe ikemezo cyo gushishikariza abantu gukora siporo, mpereye ku  bayobozi barimo abakuru b’imidugudu, abahagarariye amadini kugira ngo tubashe kurinda abantu indwara zitandukanye zirimo hepatite, kanseri, diyabete n’izindi biranshimisha kandi nkumva ko n’undi wese waba yarasigaye twamushishikariza kujya aza muri siporo, kwipimisha mbere y’igihe cyangwa mbere y’uko umubiri we yumva watangiye kugira ingaruka runaka.”

Rubanguka Hassan we yasobanuye ko nubwo nta hantu yatakaga ko hamurya ku mubiri, yashakaga kumenya neza niba uko yiyumva ari ko ameze.

Ati “Kwisuzumisha ni kimwe mu bintu biguha kumenya neza uko uhagaze atari bya bindi byo gukeka; bikaguha nk’uburyo ushobora kuba wakifata nyuma yo kwipimisha nubwo waba wari usanzwe wumva uri muzima kandi nubwo na muganga yabikwemerera ko uri muzima, biguha gahunda y’uko wakomeza kwifata.”

Gasana Emmanuel, umwe mu bashinze umuryango HAV akaba n’ushinzwe ibijyanye no gutanga inyigisho, yavuze ko ibikorwa byo gusuzuma abatuye muri iyo mirenge by’ibanze ku bantu bakuze.

Ati “Nkange abantu bagera nko ku 10 banshiyeho, ariko babiri ni bo nabonye bafite ibilo byinshi cyane naho isukari n’umuvuduko w’amaraso byo ni ibisanzwe.”

Yasobanuye ko kuri buri kimenyetso kigira ibyago gikururira umuntu iyo atihutiye kujya kwa muganga, nko ku muvuduko w’amaraso mwinshi umuntu ashobora kurwara indwara z’umutima, isukari nyinshi ishobora gutera diyabete naho umubyibuho ukabije ukaba ushobora gutera nyinshi mu ndwara zidakira.

Ku munsi mpuzamahanga wo kwirinda indwara ya diyabete uzaba ejo tariki ya 14 Ugushyingo 2017, Ikigo cy’ubuzima RBC gikomeje gukangurira abaturage kwitabira kwisuzumisha ku bigo nderabuzima byose mu gihugu iyo ndwara, ahanini iterwa n’isukari nyinshi iri mu maraso idakoreshwa neza; insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’umuryango mu kwirinda indwara ya diyabete”.

MUTUNGIREHE SAMUEL

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.