Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
17°C
 

Kicukiro: Abaturage baratanga ibitekerezo by’ingengo y’imari ya 2019/2020

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 07-01-2019 saa 07:00:57
Abatuye Kicukiro basobanukiwe igenamigambi bagizemo uruhare (Ifoto Rose M)

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwatangiye igikorwa cyo kwakira ibitekerezo by’abaturage ku byerekeye ibyo bifuza byazashyirwa mu igenamigambi ry’umwaka w’ingengo y’imari wa 2019/2020.

Ku rwego rw’akarere byabereye mu Murenge wa Gahanga, Akagari ka Karembure aho abaturage babanje kugezwaho ibikorwa by’ingenzi bimaze kugerwaho muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/2019.

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, Dr. Nyirahabimana Jeanne, yibutsa abaturage bimwe mu by’ingenzi bemereye abaturage mu mihigo bikaba byarakozwe birimo ishuri ribanza rigezweho ry’ibyumba 18 ryatewe inkunga na Perezida Paul Kagame ryubatse aho i Karembure, igishushanyo mbonera cyo kunoza imiturire n’ibindi bikiri gukorwaho no kwigwaho uko byagerwaho.

Yasobanuriye abaturage b’imidugudu igize Akagari ka Karembure impamvu babaha umwanya wo gutanga ibitekerezo by’ibyo bifuza gukorerwa aho batuye, ko ari ukuzamura uruhare rwabo mu bibakorerwa kuruta uko umuyobozi yabatekerereza ibyakorwa ugasanga ntibanitabiriye kubigira ibyabo.

Ati: “Impamvu ni uko iyo tugiye tukicara mu biro, tukabatekerereza usanga tubahaye icyo mutifuza, mutari mukeneye kurusha ibindi. Icyo ni cyo dushaka kumva kugira ngo nitugera mu igenamigambi tuzibuke ko abaturage ba Karembure badusabye iki ngiki, kugira ngo uruhare rwanyu mu kugena ibyabakorerwa n’ibyo mwakikorera dufatanyije twese mubigiremo uruhare rugaragara.”

Akomeza agira ati: “Twagiye tubona aho ubuyobozi bwafashe gahunda yo kubaka isoko ahantu, bamara kuryubaka, kuko batabiganiriyeho n’abaturage ugasanga ribuze abajya gucururizamo kuko barivanye aho abaturage barishakaga barijyana ahandi abantu babona hatabanogeye ahasigaye ntibarikoreremo rikameramo ibyatsi. Nta bwo rero twifuza bene iryo genamigambi, turifuza igenamigambi mwagizemo uruhare.”

Ibitekerezo bitandukanye ariko birimo byinshi bisa byavuye mu batuye mu midugudu umunani igize Akagari ka Karembure, byagarutse ku kugeza amashanyarazi ku zindi ngo atarageraho, kubona imodoka ibafasha kugera muri gare ya Kicukiro n’ahandi.

Kuri ibyo byifuzo n’ibindi bitandukanye, Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro Dr. Nyirahabimana yababwiye ko bimwe bazabifatanya ariko kandi bigiye kwitabwaho kuva ku rwego rwa Njyanama y’akagari kuzamuka bikagera ku rwego rw’igihugu mu igenamigambi, iby’ingenzi bigashyirwa mu igenamigambi ry’umwaka wa 2019/2020.

Abatuye Kicukiro basobanukiwe igenamigambi bagizemo uruhare (Ifoto Rose M)

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.