Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Kicukiro: Abaturage 665 bishyuriwe Mituweli umwaka wose

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Jul 29, 2018

Abaturage 665 batuye mu mudugudu w’Ayabaraya, mu kagari k’Ayabaraya mu murenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro, bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza “Mituweli” zifite agaciro ka miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda na Sosiyete y’itumanaho ya Airtel Rwanda, nka bumwe mu buryo iyi sosiyete ivuga bwo kugira uruhare mu mibereho myiza y’abaturage.

Amit Chawla, Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri sosiyete Airtel Rwanda, ashyikiriza mituweli abaturage b’Ayabaraya mu murenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro nyuma y’umuganda usoza ukwezi kwa Nyakanga 2018 (Foto Mutungirehe S)

Ni igikorwa cyabereye muri uyu mudugudu w’Ayabaraya mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Nyakanga 2018, aho abaminisitiri barimo Minisitiri w’Urubyiruko Mbabazi Rosemary na Minisitiri w’Uburezi Dr. Mutimura Eugene n’abandi bayobozi mu karere ka Kicukiro bifatanyije n’abatuye Akagari k’Ayabaraya mu bikorwa byo kubaka izindi nzu zizatuzwamo imiryango 32 muri uwo mudugudu w’ikitegererezo ikagera ku miryango 100.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri sosiyete ya Airtel Rwanda, Amit Chawla, yavuze ko gahunda y’umuganda ari ikintu batabonye mu bindi bihugu bakoreramo akaba ari yo mpamvu bahisemo kwifatanya n’abaturage mu muganda.

Ati “Icyo twakoze ni ugufasha abaturage 665 bo mu karere ka Kicukiro by’umwihariko muri uno mudugudu, tubagenera ubwisungane mu kwivuza bwa mituweli mu gihe cy’umwaka wose”.

Usibye abatuye mu mudugudu w’Ayabaraya bishyuriwe izo mituweli na Sosiyete Airtel, Ishyirahamwe ry’uturere n’Umujyi wa Kigali, RALGA, naryo ryishyuriye mituweli abandi baturage 300 baturanye n’ikicaro cyaryo.

Umunyamabanga mukuru w’Ishyirahamwe ry’uturere n’Umujyi wa Kigali, RALGA, Ladislas Ngendahimana, na we yatangaje ko nk’urwego ahagarariye rufite ikicaro mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Masaka, abakozi ba RALGA begeranyije umusanzu w’amafaranga angana n’ibihumbi 900 yo kwishyurira mituweli abaturage 300 bo mu kagari ka Cyimbo aho LARGA ifite ikicaro.

Ngendahimana yabwiye abo bahawe ubwisungane mu kwivuza ko ari ubufasha bahawe uyu mwaka butazahoraho, bityo bagomba gukora uko bashoboye bakiteza imbere kugira ngo bazabashe no gufasha abandi mu yindi myaka.

Bamwe mu bahagarariye imiryango yishyuriwe mituweli, barimo Mukankuranga Generose, Twahirwa Sylver, Mukarutabana Eugenie, bagaragaje ko bishimye kuko bari batarabona ubwisungane kubera ibibazo by’ubukene mu miryango yabo itishoboye.

Minisitiri w’Urubyiruko, Mbabazi Rosemary, yabwiye urubyiruko kwibuka ko igihugu kigeze gusenywa n’urubyiruko, bityo abasaba kurangwa n’umuco wo gusigasira ibyo igihugu cyagezeho, kwiteza imbere kurushaho n’ibindi bigamije guhesha agaciro igihugu n’Umugabane w’Afurika.

Umudugudu w’Ayabaraya ni umudugudu w’ikitegererezo watujwemo abaturage bafite ibibazo bitandukanye birimo abafite ubumuga, abatishoboye n’abahoze mu miturire y’amanegeka yashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga, n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye.