Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Kicukiro: Abaturage 200 bahawe mituweli basabwa kuzikoresha

Yanditswe na Amani Claude

Ku ya Aug 11, 2018

Sosiyete Nyarwanda itanga ubwishingizi butandukanye, SONARWA General, yatanze imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza “Mituweli” y’amafaranga ibihumbi 600 ku baturage 200 bari mu kiciro cya kabiri cy’ubudehe  bo mu kagali ka Karambo, Umurenge wa Gatenga mu karere ka Kicukiro, basabwa kuzivurizaho ntihagire urembera mu rugo cyangwa ngo yicare atisuzumisha uko ubuzima bwe buhagaze.

Abafashe kuri sheki y’amafaranga ni Munyangaju Aurore wambaye amadarubindi, na Manevure Emmanuel ku rundi ruhande hamwe n’abaturage bo mu kagari ka Karambo bahawe imisanzu ya mituweli (Foto Mutungirehe S)

Umuyobozi w’ishami ry’ubwishingizi bw’ubuzima, muri iyi sosiyete, Aurore Mimosa Munyangaju, ubwo yashyikirizaga ayo mafaranga abaturage n’Akarere ka Kicukiro mu kibanza k’imurikagurisha SONARWA ikoreramo, yavuze ko buri mwaka bagira gahunda yo kureba igikorwa bakora cyo kunganira Leta y’u Rwanda, cyane cyane mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Yasobanuye ko nk’abari mu bwishingizi bw’ubuzima, bakaba baritabiriye imurikagurisha mpuzamahanga ku nshuro ya 21 rihora ribera mu kagali ka Karambo bifuje kugira icyo bakorera abaturage batishoboye batuye mu midugudu y’ako kagari batishoboye bo mu kiciro cya kabiri.

Ati: “Nk’abari mu bwishingizi bw’ubuzima, icyo twatekereje muri iki gihe k’imurikagurisha, twifuje guha ubwishingizi bwo kwivuza bwa mituweli abantu 200 batishoboye bo mu kiciro cya kabiri cy’ubudehe mu rwego rwo kugira ngo nibura abo baturage aho batuye habera imurikagurisha na bo bashobore kuba hari igikorwa cyabakorerwaho kikabateza imbere”.

Bamwe mu baturage bahawe izo mituweli, babwiye Imvaho Nshya ko byabagoraga kubona mituweli z’imiryango yabo ku buryo hari bamwe bamaraga umwaka batishyuye kandi hari igihe barwara bagakenera kwivuza.

Nyiransabinka Agnes ufite umugabo n’abana babiri yagize ati: “Mituweli ntayo nari mfite, mu yindi myaka ishize nagiye nyishyurirwa n’abaterankunga, no mu mudugudu hari ukuntu barebaga abatishoboye bakabateranyiriza amafaranga bakabishyurira mituweli.

Umwaka ushize, 2017/2018 sinatanze mituweli; umwana wange yarwaye amaso ku buryo atabashije kwiga umwaka wose, ariko hari umuntu w’umugiraneza wabonye uko amerewe ni we wamuvuje mu mavuriro yigenga arakira ubu ari kwiga”.

Yakomeje avuga ko nubwo afite ubushobozi buke ariko hari ingamba yafashe zo kwisunga bagenzi be mu mudugudu ku buryo bagenda bazigama amafaranga make uko buri umwe yishoboye bityo umwaka utaha akazabasha kwishyura mituweli z’umuryango.

Mukagasana Marie Chantal ufite abana bane n’umugabo yagize ati: “Mituweli yangoraga kuko mbere nabaga mu kiciro cya mbere ariko mu 2017 bakinkuyemo njya mu cya kabiri n’ubu ntayo nari mfite. Nta kazi kihariye mfite n’umugabo wange ntako, tubayeho mu buryo bugoye kuko n’abana bariga; hari igihe baguhamagara bati umwana yarembye, iyo nta mituweli biba ari ikibazo”.

Uwari uhagarariye urugaga nyarwanda rw’Abikorera PSF, Mutagoma Felix, yasabye abo baturage ko icyo gikorwa bakorewe bagifata neza bakibuka ko mituweli isobanuye kwivuza, bityo ntihazagire urembera mu rugo cyangwa ngo yicare atazi uko ubuzima bwe buhagaze ku ndwara runaka.

Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Mukunde Angelique, yavuze ko izi mituweli zisiga akarere kazamutse ku kigero cy’abamaze kwishyura ubwishingizi uyu mwaka wa 2018/2019 by’umwihariko Umurenge wa Gatenga uhita ugera kuri 40% kuko mu cyumweru gishize wari kuri 27%.