Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Kicukiro: Abatishoboye bubakiwe amacumbi yabahinduriye imibereho

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 17-02-2019 saa 16:04:20
Zimwe mu nzu zubakiwe abatishoboye mu mudugudu w'ikitegererezo w'Ayabalaya

Mu Karere ka Kicukiro hagezwa, ibikorwa byo kwita ku batishoboye hibandwa mu kububakira inzu bikomeje kwiyongera.

Nk’uko Nyiraminani Annonciata w’imyaka 55 utuye mu murenge wa Masaka yimuwe mu nzu ishaje kandi itaragiraga ubwiherero bwiza atoranywa n’akarere mu bagomba kubakirwa biza no gukorwa ku buryo ubu amaze umwaka mu nzu nshya yujuje ibyangombwa.

Nyiraminani avuga ko nyuma y’izo mpinduka abayeho mu buzima bwiza kuko yisanzuye, afite inzu ifite amasuku kandi nta kimwaro agihura na cyo imbere ya bagenzi be.

Yemeza ko abasha kubona aho araza umushyitsi, kandi nta n’ingaruka mbi agiterwa n’isuku nkeya.

Iby’ubuzima bwiza binagarukwaho na Sindambiwe Gerald wo mu murenge w’Ayabalaya muri ako karere na we, agira ati: “Ndashima Leta, ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro ndetse n’imiryango nterankunga itari iya Leta kubera uruhare rwabo mu mpinduka nziza z’ubuzima bwange. Mbere nabaga mu icumbi ry’ibyumba 2 hamwe n’umugore wange n’abana 4, aho turara ari ho turaza byose ugasanga n’isuku ari nke tugahora mu burwayi, ariko ubu mfite inzu y’ibyumba 4 kandi yo ku rwego rw’abantu bifite.”

Sindambiwe avuga ko intego ye ari iyo kwimuka akava mu kiciro cya mbere arimo akajya mu kiciro cya 2 cy’ubudehe kuko yumva hari aho amaze kugera.

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro Dr. Nyirahabimana Jeanne d’Arc asaba abagenda bahabwa amazu kuyafata neza, kuyagirira isuku, kubana neza mu mahoro dore ko hari n’inzu imwe iturwamo n’imiryango 2 ndetse no kwitabira gahunda za Leta.

Ati: “Turabasaba kujya bazitaho kuko hariho igihe wongera kubasura ugasanga zarangiritse n’ibikoresho biziriho, kandi bakabaye bihutira kuzisana kuko ari izabo.”

Mu ntangiriro za Gashyantare 2019 hizihizwa umunsi w’Intwari z’Igihugu, aka Karere kanatuje imiryango 32 mu mudugudu w’ikitegererezo w’Ayabalaya mu murenge wa Masaka wuzuye utwaye miriyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Zimwe mu nzu zubakiwe abatishoboye mu mudugudu w’ikitegererezo w’Ayabalaya

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.