Kigali-Rwanda

Partly cloudy
17°C
 

Kicukiro: Abarokotse Jenoside basabye ba kavukire kubafasha kuruhura imitima

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 09-04-2019 saa 09:16:53
Umujyanama mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro Muzehe Jean Nepomuscène ahumuriza abarokotse Jenoside ( Ifoto Rose M)

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Kagari ka Nyarurama, Umurenge wa Kigarama ho mu karere ka Kicukiro, baratakambira ba kavukire batuye mu kagari ka Nyarurama bashobora kuba bazi ahaguye ababo muri Jenoside kuvuga aho bari kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro kuko ngo ari byo byabaruhura umutima.

Byiringiro David, ahagarariye IBUKA mu Kagari ka Nyarurama, avuga ko imitima y’abarokotse Jenoside ishavuye kubera ko nyuma y’imyaka 25 Jonoside ibaye hari abatarabasha kubona imibiri y’ababo bazize Jenoside ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Yagize ati “Abatuye Nyarurama, Twishorezo ndetse na Kivu ntabwo umutima washavuye uhozwa no kuwubwira ngo impore gusa ahubwo wamenya icyatumye uwo mutima ushavura hanyuma ukagikumira, ugakumira ingaruka zacyo kuko icyabaye cyo ntabwo waba ukigikumiriye ngo bishoboke ariko wagikumira mu bundi buryo.”

Akomeza agira ati “Mudufashe gutanga amakuru y’ahantu hari imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside itaramenyekana aho yatawe hanyuma iyo mibiri na yo ishyingurwe mu cyubahiro kuko kuba itarashyingurwa bishengura imitima y’abarokotse Jenoside.”

Sivile Francois warokotse Jenoside mu Kagari ka Nyarurama, yavuze inzira y’Umusaraba Abatutsi banyujijwemo, ashima ingabo zahoze ari iza RPF-Inkotanyi zabohoye u Rwanda.

Asaba abaturanyi be batahigwaga mu gihe cya Jenoside gutanga amakuru y’aho imibiri y’ababo bazize jenoside yakorewe Abatutsi batarashyingurwa mu cyubahiro iri.

Umujyanama mu Murenge wa Kigarama, Muzehe Jean Nepomuscène, ahumuriza abarokotse Jenoside, ababwira ko bafite igihugu kiza, gifite abayobozi babakunda kandi bifuza ko badaheranwa n’agahinda.

Yibukije ko Abatutsi bicwaga ku manywa y’ihangu, bityo ko buri wese waba uzi ahantu hakijugunywe imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro yarekura umutima we agatanga amakuru.

Umujyanama mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro Muzehe Jean Nepomuscène ahumuriza abarokotse Jenoside ( Ifoto Rose M)

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.