Kicukiro: Abanyonzi barakebura abatekereza ko akazi bakora gasuzuguritse

Yanditswe na IRIBAGIZA NAOMI

Ku ya Mar 23, 2018

Abakora akazi ko gutwara abagenzi ku igare bazwi nk’abanyonzi barahamya ko akazi bakora kiyubashye kuko kabatunze n’imiryango yabo ku bayifite bityo nta we ukwiye kugasuzugura.

Iyamuremye Claude, umunyonzi uvuga ko yashoboye kubona inzu ayikuye mu kazi ko kunyonga (Foto Iribagiza N.)

Bizimana Moise ukorera akazi k’ubunyonzi mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro, yabwiye Imvaho Nshya ko aka kazi nta cyo gatwaye, akaba atemeranywa n’abavuga ko akazi ko gutwara igare gasuzuguritse.

Yagize ati: “Akazi kose umuntu yakora kakamutunga nta bwo nakita ko gasuzuguritse, kereka kujya gukora imirimo igayitse. Umuntu ahera ku bintu bito akagenda yiteza imbere. Nge na bagenzi bange aka kazi kadufasha kwiga gutwara ibindi binyabiziga nka moto ndetse n’imodoka kugira ngo tuzarusheho kwiteza imbere. Muri aka kazi nko ku munsi amafaranga tubona biterwa n’abantu cyangwa ibintu twatwaye uko bingana, ugenekereje ni hagati y’amafaranga 2000 na 4000”

Iyamuremye Claude ukorera mu Murenge wa Niboyi mu Karere ka Kicukiro we yavuze ko yahisemo gukora aka kazi kugira ngo agire akazi gahoraho kuko mbere yakoraga ibiraka (akazi k’igihe gito) aho usanga uyu munsi biboneka undi munsi ntibiboneke. Gusa byamufashije gukora yizigamira bituma yigurira igare.

Avuga ko umusaruro yabonye muri aka kazi ko gutwara abagenzi ku igare ari uko yagatangiye ari umusore none akaba yarubatse inzu ye akanashaka umugore bakaba bafitanye n’umwana. Aka kazi kakaba kamutunze kanamufasha kwishyura  ubwisungane mu kwivuza we n’umuryango we.

Aba banyonzi bagiriye inama urubyiruko rukunze kuvuga ko akazi kabuze, aho bamwe usanga birirwa mu rugo kandi hari indi mirimo bakwiye gukora nubwo yaba ibinjiriza amafaranga make kuko umuntu ahera kuri bike bikamufasha kugenda yiteza imbere.

Aba banyonzi bagaragaza imbogamizi bahura nazo, aho bamwe mu bantu bumva ko igare ari ikintu gisuzuguritse cyane cyane, abatwara ibindi binyabiziga bakumva ko bari munsi yabo bakababangamira mu nzira kandi bose bagendera mu muhanda umwe, ikindi kandi ni uko igare ritagira ubwishingizi.