Kicukiro: Abana n’urubyiruko basabwe kudahishira ababashuka

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 20-06-2019 saa 16:55:33

Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abana, ubuyobozi bwabakanguriye kumenya inshingano zabo zo kwirinda ababashora mu ngeso mbi no kutabahishira.

Byagarutsweho mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe umwana w’Umunyafurika wabaye ku wa 20 Kamena 2019 mu murenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro.

Ni umunsi ufite insanganyamatsiko igira iti: “Turi abana bafite ikerekezo kiza, Turwanye inda ziterwa abangavu”.

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro wungirije ushinzwe imibereho myiza Bayingana Emmanuel agaragaza ko mu bushakashatsi buheruka bwerekanye ko byibura abana 167 ari bo batewe inda muri ako karere.

Avuga iyo mibare iterwa n’uko ababyeyi batakaje inshingano zabo ariko abana na bo bakaba baragiye batakaza umuco bakagenda bakunda utuntu bashukishwa.

Bayingana avuga ko abagaragaye muri ibyo bikorwa bagenda bafatwa bagashyikirizwa RIB.

Ashima uruhare rw’abana mu itegurwa ry’uwo munsi, asaba abana kwiga, kubaha ababyeyi n’abarezi babo bakirinda kugwa mu mitego ya ba ruhehesi bashaka kubatera inda zitateganyijwe.

Bayingana yabibukije ko nibubahiriza ibyo basabwe ari bwo bazabasha kugera ku byifuzo byiza bagaragaje.

Ati: “Ntiwaba Meya, Gitifu, Polisi n’izindi nzego utaritwaye neza ngo wige utsinde aho waba warize hose, birasaba kwirinda ababashora mu ngeso mbi”.

Avuga ko Leta yiteguye kubafasha byose ngo babeho neza, bige neza kandi uburenganzira bwabo bwubahirizwe, asaba n’ababyeyi nk’abarezi kwibuka inshingano zo gutanga ibyo abana bakeneye bijyanye no kubagaburira, kubavuza n’ibindi byose bibarinda kugwa mu bishuko.

CIP Nyirandikubwimana Seraphine ushinzwe ibikorwa bya Polisi mu karere ka Kicukiro mu kiganiro yatanze kijyanye no gukumira inda zitateganyijwe ziterwa abangavu, agaragaza impamvu zikibitera, imbogamizi, n’ingaruka z’icyo kibazo.

Avuga ko kuba kigaragara ari uko abantu benshi badasobanukirwa n’uburenganzira bw’umwana, ntibasobanukirwe amategeko n’ibindi. Avuga kandi ko hari abagihishira abakomeza gutera abana inda kubera ko bamwe usanga ari abo mu muryango.

CIP Nyirandikubwimana avuga ku mbogamizi n’ingaruka, agira ati: “Hagaragara ikibazo cy’abana bavuka batagira ba se, hari umubare mwinshi w’abana bata amashuri, ndetse no kwandurira indwara muri icyo gikorwa k’imibonano mpuzabitsina”.

Akomoza ku mibare avuga ko hagati y’imyaka ya 2016 na 2017 abana 17500 batewe inda zitateganyijwe mu gihugu. Mu 2017 hakiriwe ibirego 2134 by’abana batewe inda, hanyuma 2018 hakirwa ibirego 2634 agatangaza ko atari ko bose babitanga.

CIP Nyirandikubwimana asobanura ko iyo mibare yagiye yiyongera kuko benshi mu banyarwanda bamaze gusobanukirwa ibibi by’icyo cyaha bagatanga amakuru.

Mu ngamba zafashwe avugamo gutanga ibiganiro mu rubyiruko, gukora ubukangurambaga, hanashyirwaho amategeko ahana uwahohoteye umwana. Asaba abayeyi kureka kwihugiraho bakegera abana bakabaganiriza ndetse no ku buzima bw’imyororokere.

Umwana uhagarariye aband, Uwase Sandrine, mu butumwa bwe avuga ko kwizihiza uwo munsi ari amahirwe akomeye kuri bo, akavuga ko bahafatira ibiganiro n’inyigisho zibafasha. Ashima inzego zabashyiriweho mu rwego rwo kubarengera.

Avuga ko imirimo ikoreshwa abana, kutabitaho mu mirire myiza kandi yujuje ibisabwa ari byo bikibangamiye abana, asaba inzego gukora ubuvugizi ngo ibyo bikemuke umwana w’Afurika abashe kubaho neza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanombe Kanyesige Nathan ashima uruhare rw’abafatanyabikorwa mu itegurwa ry’uwo munsi kandi agasaba ubufatanye bw’inzego mu kurandura ibyo bibazo.

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.