Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Kicukiro: Abana 233 muri 250 basubijwe mu ishuri

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Jun 21, 2018

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Bayingana Emmanuel, yatangaje ko guhera mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mutarama 2018 bamaze gusubiza mu ishuri abana 233 muri 250 bari barataye ishuri.

Bayingana Emmanuel, Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage (Foto Mutungirehe S)

Yavuze ko byaturutse ku bukanurambaga bwakozwe muri aya mezi ashize y’uyu mwaka ahanini bibanda Ku bana bataye ishuri bakajya mu mirimo yo mu bisheke mu gishanga kiri uri ako arere ku ruhande rw’Umurenge wa Gahanga n’abana bajya mu birombe bicukurwamo umucanga.

Ati “Iyo ugiye kureba ukuntu aba basubiye mu ishuri, ukareba imibare y’abana bata ishuri muri iyi minsi, dufite ikizere ko nta bana bari mu mirimo mibi nk’iyo. Twasubije mu ishuri abana 233 muri 250 bari baritaye guhera mu ntangiriro z’umwaka wa 2018.

Abo bake basigaye na bo usanga akenshi ari abagiye bimuka udashobora kumenya aho bari, ariko ntibivuze ko tudafite abana wenda baba bakiri mu mirimo mibi”.

Yakomeje asobanura ko zimwe mu mpamvu zateraga abana guta ishuri zirimo ababyeyi bamwe babajyanaga mu gukorera amafaranga.

Ikindi ni ababyeyi batabitaho; ugasanga umwana ntagira gikurikirana, nta we umwitaho, ntawumuhwitura. Ikindi gikomeye ni amakimbirane yo mu ngo, iyo ababyeyi bakimbiranye usanga abana ntibarara no mu rugo n’ababyeyi ntibabitayeho.

Bayingana akomeza avuga ko hari abashuka abana bagata ishuri bakuruwe n’imirimo no gukorera amafaranga ariko hari n’ababyeyi babigiramo uruhare.

Ati “Hari abafite imirimo bashobora gukoresha umwana ariko natwe nk’ababyeyi nta bwo dukwiye kuvuga ngo umwana wange baramushutse ata ishuri; ubundi umwana ukwiye kumuha uburere bukwiye kuko kugira ngo age gushukwa ni uko umubyeyi aba abifitemo uruhare runini, bashuka umwana udafite gikurikirana”.

Bamwe mu bana baganiriye n’Imvaho Nshya ku ishuri G.S Gahanga, bagaragaje ko hari aho bakibona bagenzi babo bakoreshwa imirimo myinshi iwabo mu rugo mbere na nyuma y’amasomo kandi akenshi bene abo baba usanga baboneka gake ku ishuri bigasa n’aho batiga kuko ari bo bakora imirimo myinshi iwabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro wungirije ushinzwe imibereho myiza Bayingana Emmanuel, yibutsa ababyeyi muri rusange ko hari amategeko ahana umubyeyi ukura umwana mu ishuri kandi hari igenzura ririmo gukorwa muri ako karere rizareba abagikoresha abana mu ngo batiga.