Kigali-Rwanda

Partly cloudy
17°C
 

Kicukiro: Abamugariye ku rugamba bubakiwe umuhanda n’abaturage

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 18-03-2019 saa 16:54:53
Kayitare Gaetan uhagarariye abamugariye ku rugamba arashimira ko bubakiwe umuhanda wa kaburimbo (Foto James R.)

Miliyoni 6,7 z’Amafaranga y’u Rwanda, ni zo abaturage bishatsemo bubaka umuhanda ugera mu mudugudu w’abamugariye ku rugamba, mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro.

Abaturage bo mu Mudugudu wa Mukoni mu Kagari ka Kamashashi, bishatsemo ayo mafaranga ku bushake, nk’uko babivuga, kandi ngo bazakomeza gufasha abamugariye ku rugamba.

Umudugudu wa Mukoni usanzwe uhemberwa kuba ku isonga mu kwishakamo ibisubizo kuko wabihembewe mu mwaka wa 2017-2018 nk’uko umuyobozi wawo Kagaba John abihamya.

Yasobanuye iby’umuhanda bubakiye abamugariye ku rugamba muri aya magambo: “Uyu muhanda wa kaburimbo ureshya na metero 80 kuri metero 8 ndetse n’uduhanda tw’amabuye dufite ubuso bwa metero kare 350 tugenda tukagera kuri buri nyubako y’umugenerwabikorwa ni byo abaturage bacu bitanze kandi bitwara amafaranga angana na 6,711,100. Ikindi twashoboye gukora ni ukububakira akarima k’igikoni dufatanije n’urubyiruko rutandukanye”.

Kamushana Richard umwe mu bagize uruhare mu kubakira abamugariye ku rugamba umuhanda uborohereza kugenda aho batuye, avuga ko bishimiye gutanga umuganda wabo kugira ngo bakomeze kwereka abagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ko bari kumwe.

Ati “Icyo twimiye ni uko dushoboye gutaha umuhanda wa kaburimbo uva mu muhanda munini mu rwego rwo korohereza abasirikare bamugariye ku rugamba kugira ngo bashobore kugera mu ngo zabo, kuko uyu muhanda utarakorwa wari umuhanda w’igitaka kandi unyerera. Ni muri urwo rwego twatekereje kubashyigikira”.

Uwase Kalimba Cindy umwe mu bana biga muri Green Hills Academy wifatanije n’abamugariye ku rugamba, avuga ko bishimiye gushyigikira abamugariye ku rugamba kandi ko bakeneye gukomeza kubaba hafi.

Ati “Natwe twishatsemo ubushobozi tubifashijwemo n’ababyeyi bacu ndetse n’ubuyobozi bw’ishuri, bituma dukusanya inkunga y’amafaranga angana na miliyoni ebyiri bityo tubashakira ibibafasha mu mibereho yabo yaburi munsi”.

Kayitare Gaetan uhagarariye abamugariye ku rugamba mu Murenge wa Nyarugunga yagaragaje ko bishimiye ko bafashijwe kubona uburyo bworoshye bwo kugera ku muhanda bitabagoye, agasaba urubyiruko gukomeza gukunda igihugu no gukomeza kwihesha agaciro.

Yagize ati “Twishimiye uburyo mwadufashije tukaba dushobora kugera ku muhanda mu buryo butworoheye kimwe no kugera mu ngo zacu bikaba bitworoheye. Nk’uko uko twari turi urubyiruko mu myaka yacu twakoze ibyiza birimo kurwanira igihugu kugira ngo tukibohore tukaba tugeze aha, nuko twanyuzwe. Ndabasaba gukomeza gukunda igihugu no kugikorera kandi mukihesha agaciro no guharaira kuba abarinzi b’igihango”.

 

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro Dr Nyirahabimana Jeanne yashimye ubufatanye no gushyira hamwe kw’abaturage bo mu Murenge wa Nyarugunga bakaba barashoboye kubakira abamugariye ku rugamba umuhanda wa kaburimbo, hakiyongera uturima tw’igikoni.

Ati “Aka gahanda kagoraga abamugariye ku rugamba baba bava cyangwa bajya mu rugo ariko ubu biroroshye kugera mu ngo zabo kuko hashashwe amabuye”.

Meya wa Kicukiro Dr Nyirahabimana ashimangira ko abamugariye ku rugamba batuye mu nzu zitangiye gusaza, ko zizasanwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha kuko uyu mwaka bitashyizwe mu iteganyabikorwa.

Brig Gen Bagabo Peter John, komiseri muri komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare avuga ko igikorwa cyo kubakira umuhanda wa kaburimbo abamugariye ku rugamba bikozwe n’abaturage ubwabo ari igikorwa kiziye igihe nyuma y’imyaka 25 u Rwanda rumaze rubohowe.

Ati “Twishimira ubufatanye bwiza tugirana n’uyu murenge mu kwita ku bamugariye ku rugamba by’umwihariko akarere ka Kicukiro nk’akarere kamaze kubakira abamugariye ku rugamba benshi. Uri ku rugamba ntarwana wenyine ahubwo aba arwanira igihugu. Mwese ibyo mwakoze ni ukwikorera”.

Umuyobozi w’Umudugudu Kagabo John avuga ko biyemeje gufasha abamugariye ku rugamba (Foto James R)

Kayitare Gaetan uhagarariye abamugariye ku rugamba arashimira ko bubakiwe umuhanda wa kaburimbo (Foto James R.)

Umuhanda wa kaburimbo uzabafasha kugera mu rugo ku buryo bworoshye (Foto James R.)

Abamugariye ku rugamba bishimiye umuhanda wa kaburimbo bubakiwe n’abaturage b’Umudugudu wa Mukoni (Foto James R.)

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.