Kicukiro: Abakora ‘Made in Rwanda’ babangamirwa n’ibikoresho bihenze

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 23-12-2018 saa 12:02:58
Abamurika ibikorwa mu mpu baracyahura n'imbogamizi zo kubura ibikoresho binoze

Bamwe mu bakora ibikorerwa mu Rwanda bagaragaza ko bagihura n’ikibazo k’ibikoresho bihenze rimwe na rimwe bivanwa hanze bagasaba ko byakwigwaho.

Tumutuyimana Deogratias akora imbabura mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro, avuga ko ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) usanga bihenda kubera ko ibikoresho bimwe bivanwa hanze kandi bigatangwaho n’imisoro.

Uwera Sandrine wo mu murenge wa Masaka muri Kicukiro avuga ko bamaze imyaka 2 akora amasabune yifashishwa mu bintu bitandukanye, ibikoresho bikozwe mu masaro, bakanashyira amarangi mu bitenge byambarwa. Avuga ko imbogamizi bahura na zo ari uko ibikoresho bifashisha bibahenda, bityo na bo bakagurisha ku giciro kiri hejuru bikabaviramo ingaruka zo kubura abakiriya.

Uwera ariko avuga ko inyungu y’ibyo bakora kuri bo, ari uko muri ibyo bikoresho buri wese afataho ibyo ajya gukoresha no mu rugo, banagurisha bakabona inyungu buri wese akagira uko yizigamira.

Uwera kandi uhagarariye koperative “Akaliza Group”, avuga ko banakora inkweto zikozwe mu mpu, mu budodo n’ibindi, asaba ko abakora ibikorerwa mu Rwanda bagabanyirizwa ibiciro ku bikoresho bakoresha kuko bituma na bo ibiciro byabo birenga ubushobozi bw’Abanyarwanda.

Agira ati: “Inkweto dukora zaba iz’abagabo n’abagore igiciro cyazo kibarirwa mu mafaranga ari hagati ya 5.000 na 15.000. Hanyuma imitako ikozwe mu masaro yo igera no ku 40.000.”

By’umwihariko ku bijyanye n’impu avuga ko rimwe na rimwe bazikenera bakazibura ku isoko bigatuma bakererwa mu kazi kabo.

Nyirabisabo Marita akora inkweto n’ibindi bikomoka ku ruhu mu murenge wa Kanombe muri Kicukiro, avuga ko amaze umwaka umwe ariko ibikibangamiye abakora Made in Rwanda ari ibikoresho bihenze na n’ubu bimwe bikiva hanze kandi bakabisorera.

Nyirabisabo avuga ko uko guhendwa bashaka ibikoresho bituma ibyo bakora bihenda Abanyarwanda kandi bitagambiriwe kugira ngo na bo babone inyungu.

Gusa yifuza ko imisoro yagabanuka cyangwa ikavanwaho mu bikoresho bavanye hanze kugira ngo ibiciro by’ibyo bikoresho bige hasi. Nyirabisabo avuga ko bitewe n’igishoro ke abasha gusora 40.000 ku mwaka. Akaba anenga kuba Abanyarwanda badakunda ibikorerwa mu Rwanda usanga babishima ariko bakabifata nk’ibihenze.

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro Dr. Nyirahabimana Jeanne d’Arc ashima ibikorerwa muri ako karere kuko byitezweho kuzamura ubukungu bukomeye, agasaba n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) kubikorera ubuvugizi ngo bitere imbere kurushaho kandi n’akarere kiteguye gushyiraho uruhare rwako.

Dr. Nyirahabimana asaba Abanyarwanda gukunda ibikorerwa iwabo kuko ari umwimerere, abakangurira gukoresha ibikorerwa mu Rwanda kuko harimo ibifite akamaro mu kubungabunga ibidukikije n’ibindi bigamije koroshya ubuzima.

Avuga ko guhuza abakora ibikorerwa mu Rwanda ari umwanya baba bahawe wo kubigaragaza kandi abasaba gutinyuka kubigaragaza ngo bimenyekane.

Agira ati: “Iyo duteguye imurika tuba twifuza kubamenya, kumenya ibyo mukora, aho mubikorera kugira ngo amahirwe abonetse yose tubashe kuyabagezaho”.

Gusa usanga bavuga ko abantu batarabona agaciro k’iby’iwabo kuko iyo habaye imurikagurisha mpuzamahanga usanga Abanyarwanda bitabira kugura cyane ibimurikwa n’abanyamahanga nyamara bigahita byangirika, mu gihe ibyo mu Rwanda usanga biramba.

Abamurika ibikorwa mu mpu baracyahura n’imbogamizi zo kubura ibikoresho binoze

 

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.