Kicukiro: Abakandida ba FPR basabye abaturage guharanira kubungabunga ibyagezweho

Yanditswe na RUTAYISIRE EMILE

Ku ya Aug 25, 2018

Mu gikorwa cyo kwamamaza Abakandida bazahagararira Umuryango FPR-Inkotanyi mu matora y’abadepite cyabereye mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Gahanga, abiyamamaza basabye Abanyamuryango ba FPR kuzatora uyu Muryango baharanira kubungabunga ibyagezweho.

Abakandida bazahagararira PFR Inkotanyi mu matora y’Abadepite basabye abaturage gutora FPR kugira ngo ibyo yabagejejeho bakomeze kubibungabunga (Ifoto Gisubizo G)

Hagaragajwe bimwe mu byagezweho mu myaka 5 ishize, uburyo Abadepite ba FPR mu myaka 5 ishize bafatanyije n’imitwe ya Politiki yifatanyije nayo mu gushyiraho amategeko yorohereza abacuruzi, baba Abanyarwanda n’Abanyamahanga bashaka gushora imari ku buryo byagize uruhare mu kuzamura ubukungu bw’u Rwanda.

Hari kandi ibikorwa bigaragara FPR-Inkotanyi yagejeje mu karere ka Kicukiro, birimo ibikorwa remezo nk’imihanda, amasoko n’agakiriro bituma abantu benshi babona akazi ndetse n’urubyiruko rukahigira imyuga, inganda zitanga akazi ku batari bake. Mu buzima FPR iteza imbere ubuzima yubaka ibigo nderabuzima, ibigo by’ingoboka by’ubuzima ndetse n’ibitaro. FPR ni yo yazanye gahunda y’ubwisungane mu kwivuza ku buryo  Abanyarwanda baciye ukubiri no kurembera mu rugo, gahunda ya Girinka na VUP zahinduye imibereho y’abaturage.

Umwe mu Bakandida depite b’Umuryango FPR-Inkotanyi, Mutamba Jeanne, yavuze uburyo FPR yahanaguyeho benshi ubuhunzi, bakaba bari mu gihugu cyabo. Yagarutse kandi ku gikorwa gikomeye FPR yakoze cyo gukuraho amoko ahubwo yimika ‘Ndi Umunyarwanda’.

Umukandida depite Rwigamba Fidele yasabye abari aho gutora FPR kugira ngo bakomeze urugendo rwo kwigira kandi basigasira ibyagezweho.

Muneza Karisa Pierre wo mu murenge wa Gahanga yatangarije Imvaho Nshya ko icyo yifuza ku Bakandida depite ba FPR-Inkotanyi nibagera mu Nteko Ishinga Amategeko ari ukurushaho kumanuka bakegera Abanyarwanda, bakabatega amatwi, bakabakemurira ibibazo bafite.

Yakomeje ashima umutekano uri mu gihugu, iterambere igihugu gikomeje kugeraho, imbaraga zishyirwa mu kubanisha neza Abanyarwanda n’uburyo ubuzima bw’Abanyarwanda bwitabwaho hubakwa amavuriro kandi bakavurwa binyuze mu bwisungane mu kwivuza.

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bishimiye ibyo FPR Inkotanyi yakoreye Abanyarwanda ibabohora ubutegetsi bw’igitugu, ikabazanira amahoro n’umudendezo hashimangirwa ubumwe n’ubwiyunge bukomeje kugeza ku Banyarwanda ku iterambere rirambye.