Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Kicukiro: Abagore b’urugaga rushamikiye kuri RPF biyemeje kurwanya n’inda mu bangavu

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 02-04-2019 saa 15:09:05
Uwimana Virgine Hagati hamwe n'abagize komite y'urugaga rw'abagore bashingiye ku muryango wa RPF mu karere ka Kicukiro(Foto Sezibera )

Abagore bibumbiye mu rugaga rushamikiye ku muryango wa RPF Inkotanyi mu Karere ka Kicukiro bakomeje guhangana no gukumira bimwe mu bibazo bikigaragara muri ako karere birimo igwingira ry’abana batoya ndetse n’inda zitateganyijwe mu bana b’abangavu.

Byatangarijwe mu nteko rusange y’urwo rugaga yabaye kuri uyu wa 31 werurwe 2019 mu rwego rwo kwishimira ibyo bagezeho mu myaka 2 ishize.

Uwimana Virginie uhagarariye urwo rugaga avuga ko abagore bagize urwo rugaga baticaye ubusa ahubwo bahagurukiye ikibazo cy’abana b’u Rwanda bafite ikibazo cy’igwingira nk’uko imibare ibigaragaza ko muri kicukiro bari kuri 18% mu 2015.

Agira ati: “Icya mbere twakoze ni ubukangurambaga, twasuye imiryango ifite abana bagwingiye bari munsi y’imyaka 5 tureba ko bakoresha amata n’amafu ya Shisha Kibondo bahabwa kandi tubakangurira uburyo bwo gukoresha indyo yuzuye.

Ikindi twahagurukiye ni ukurwanya inda ziterwa abana b’abangavu gikunze kigenda gifata intera, ni muri urwo rwego turi kugenera umwanya abo bana tukabaganiriza bakigishwa hanyuma turanabaremera ngo badaheranwa n’agahinda tubagaragariza ko batereranywe”.

Uwimana Virgine Hagati hamwe n’abagize komite y’urugaga rw’abagore bashingiye ku muryango wa RPF mu karere ka Kicukiro(Foto Sezibera )

Ibyo arabitangaza mu gihe imibare y’abana b’abangavu batewe inda mu karere ka Kicukiro babaruwe ubu ari 168 bari hagati y’imyaka 13-18.

Uwimana avuga ko banakora ubuvugizi kuko byagaragaye ko imiryango y’abo bana hari ubwo iba yaramaze kumvikana bigatuma baharenganira kandi bakagombye kwegerezwa ubutabera.

Ku byerekeranye no kuzigama, naho Uwimana avuga ko babigize umuco kandi bigaherekezwa no gushyigikira gahunda ya “Ejo Heza” bayitabira, bakayoboka amabanki n’ibigo by’imari.

Asobanura ko abagore bakiri hasi badafite ubushobozi bashyiriweho gahunda yiswe Gahunda y’abagore 100 mu mujyi wa Kigali (One Handred Women Program), iyo gahunda yashoboye gutoranya bagenzi babo batishoboye, bararemerwa no gushaka abazabahugura mu mishinga biyemeje kuzakora.

Avuga ko muri Kicukiro abagore bishatsemo ubushobozi hatoranywa abagore 41 babonerwa igishoro kandi mu byumweu 2 bazaba batangiye gukora.

Avuga ko nk’abagore bari mu rugaga bifuza ko abagore bo muri Kicukiro bazaba bameze neza mu nkingi zose zavuzwe kandi ibibazo byarimo byarakemutse mu myaka 5 imbere.

Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro Dr Nyirahabimana Jeane d’Arc, avuga ko abagore ba Kicukiro bafite uruhare mu iterambere n’imibereho myiza by’abaturage, by’umwihariko abagore bibumbiye mu rugaga rw’umuryango wa RPF Inkotanyi.

Avuga ko ibiganiro byatanzwe ku igwingira bibongerera ubumenyi bigafatirwamo n’ingamba zigamije gufasha bagenzi babo aho batuye.

Agira ati: “Nk’abanyamuryango ba RPF bidufasha kwihugura ubwacu ariko tukanahugura abaturage aho turi dufata iya mbere kugira ngo gahunda ziriho abe ari natwe tuza ku isonga mu kuzishyira mu bikorwa, izo ni zo ngamba n’icyo kerekezo duhagurukana”.

Atangaza ko akarere ka Kicukiro ariko gafite umubare mutoya w’abana bagwingiye akavuga ko nab o badakwiye kuba bagwingiye, bityo hari ibisabwa gukorwa kugira ngo icyo kibazo kirangire.

Dr Nyirahabimana avuga ko icyo bagiye gukora harimo kwigisha abantu gutegura indyo yuzuye kandi abanyamuryango ba RPF bakaba ari bo bagomba kuba umusemburo w’izo mpinduka.

Ku byerekeranye no kuzigama, avuga ko bidasaba igishoro gihambaye agashishikariza abafite amikoro make kuzigama uko bishoboye bateganyiriza iminsi mibi yatungurana bikaba byabagora.

Avuga ko ubuyobozi buzegera abatarasobanukirwa n’ibyo kwizigamira kugira ngo bigishwe akagaragaza ko Leta ifite icyo yateganyirije kongeraho bene abo bantu batishoboye bagerageje gutera intambwe yo kuzigama.

Ku ruhande rw’ibyagezweho byishimirwa, ni byinshi ariko ku isonga n’uko babashije kwitorera umukandida w’umuryango RPF Inkotanyi akaba ari na we uwuhagarariye ku rwego rw’igihugu kuko aho yakuye umugore naho amugejeje ari ah’agaciro.

Muri iyi nama kandi hatangiwe ibiganiro biganisha ku kurwanya igwingira n’inda ziterwa abangavu(Foto Sezibera)

Kari akanyamuneza ku bagize urugaga bitabiriye inama

Mbere yo kwinjira mu biganiro babanje gucinya akadiho bishimira ibyo bagezeho(Foto Sezibera)

Abagore bibumbiye mu rugaga rushingiye kuri RPF Inkotanyi mu nama y’inteko rusange(Foto Sezibera A)

Abagize urugaga bahagurukanye ingamba zo kuzamura bagenzi babo bagifite ubushobozi bukeya(Foto Sezibera)

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.