Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
24°C
 

Kickboxing:  Tugiye gutegura abakinnyi benshi ubutaha imikino izabe myinshi- Mukarage

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 09-07-2019 saa 16:53:28
Nshimiyimana Hamza "Lion" (ibumoso) ubwo yari amaze gutsinda Karuranga Omar "Kelly

Nyuma y’irushawan ry’umukino wa Kickboxing ukomaranya kurwanisha ibipfunsi n’imigeri “Rwanda Peace Kickboxing season ya 1” ryabereye muri Heartland Hotel i Nyamirambo tariki 05 Nyakanga 2019, Mukarage Mensieur Moses uyobora  M&M Mixed Martial Arts ltd itegura iri rushanwa yatangaje ko bagiye gushyira ingufu mu gutegura abakinnyi kugira ngo ubutaha imikino izabe myinshi.

Hari  hateganyijwe imirwano itatu ariko haba ibiri gusa nyuma  y’aho Manzi Bosco “Mater Coco”  agiriye ikibazo k’imvune bituma uwo bagomba gukina, Geneladius ukomoka muri Tanzania ataza mu Rwanda.

Indi mikino 2 yarabaye aho umukino wa mbere wahuje  Mafumba Djuma  na  Nikwigize  Gamariel Nikwigize ariko ntiwarangira  kuko bigeze mu gace ka 3, Mafumba yavuze ko atabasha gukomeza.

Mu wundi mukino,  Kararunga Omar  bita “Kelly”  na  Nshimiyimana Hamza  bita “Lion”. Uyu mukino warangiye Nshimiyimana Hamza  atsinze Kelly ku manota 80 kuri 51.

Nyuma yo gutsinda, Nshimiyimana Hamza   yatangaje umukino yari yarawiteguye bihagije gusa yasanze n’uwo bari bahanganye yariteguye. Yakomeje avuga ko ari insinzi ikomeje kuko kuva yatangira gukina uyu mukino ataratsindwa na rimwe. Nshimiyimana  avuga ko agiye gukomeza kwitegura kugira ngo atirara abandi bakaba bazamukura ku mwanya wa mbere mu gihugu.

Kararunga Omar  bita “Kelly”  we yavuze ko bwa ubwa mbere kandi ko yumva uko yitwaye ari byiza kuko yakinnye n’umukinnyi wa mbere mu gihugu.

Nyuma y’iri rushanwa rya mbere, Mukarage Mensieur Moses uyobora  M&M Mixed Martial Arts ltd yatangaje ko  igikorwa cyagenze neza bitewe n’uko babiteguye  igihe kito. Yavuze ko bifuza ko imikino nk’iyi izajya iba rimwe mu mezi abiri.

Mukarage yavuze ko   bagiye gutegura avakinnyi benshi kugira ngo ubutaha hazabe imikino myinshi  igera kuri 6 kuko hari n’abanyamahanga bashobora gutumirwa.

Ati : “Ubushize twagiye muri Uganda ndetse no muri Kenya, hari rero abakinnyi bo muri ibi bihugu ndetse no muri Tanzania bifuza kuzaza.” Biteganyijwe ko igikorwa nk’iki kizongera kuba muri Nzeri 2019.

Nshimiyimana Hamza “Lion” (ibumoso) ubwo yari amaze gutsinda Karuranga Omar “Kelly

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.