Kigali-Rwanda

Partly cloudy
17°C
 

Kickboxing:  Mu Rwanda hagiye kuba irushanwa rizagaragaramo umukinnyi wo muri Tanzania 

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Jun 28, 2019

Tariki 05 Nyakanga 2019 muri Heartland Hotel i Nyamirambo hazabera  irushanwa mu mukino wa Kickboxing ukomatanya kurwanisha ibipfunzi n’imigeri “Rwanda Peace Kickboxing season ya 1”.

Iri rushanwa “Clash of Mastodons 2019” rizagaragamo imirwano 3 harimo uzahuza Hamzah na Omar, Mafumba na  Gamariel, bose  bakaba ari Abanyarwanda  naho umurwano wa 3 uhuze   Manzi Bosco “Mater Coco” na Efrem Geneladius ukomoka muri Tanzania.  Iyi mirwano ikaba izatangira  saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00).

Ubwo habaga ikiganiro n’abanyamakuru tariki 27 Kamena 2019, umuyobozi wa M&M Mixed Martial Arts ltd itegura iri rushanwa, Mukarage Mensieur Moses yatangaje ko  iri rushanwa bariteguye mu rwego rwo kumenyekanisha uyu mukino kuko umaze igihe gito utangijwe mu Rwanda. Yakomeje avuga ko imyiteguro irimo kugenda neza kandi bizera ko abazaza kureba uyu mukino bazishima.

Iyi mirwano izabera muri Heartland Hotel na yo ikaba iri mu bafatanyabikorwa mu gutegura iyi mirwano. Umuyobozi muri iyi Hoteri ushinzwe ibikorwa, Habiryayo Patrick yatangaje ko  bahisemo gufatanya n’abategura iri rushanwa kuko bafite intego nziza yo guteza imbere uyu mukino njyarugamba utamenyerewe cyane mu Rwanda. Kuri we avuga ko byamushimishije kuko na we yakinnye imikino njyarugamba.

Ubusanzwe imikino nk’iyi bizwi ko  ikinwa n’abagabo gusa  ariko, Mbabazi Shadia uzwi nka  Shaddyboo yatangaje ko uyu mukino yasanzwe ari mwiza ko n’abagore bakwiye kuwitabira kuko uretse kuba ufasha mu gukora siporo nk’isoko y’ubuzima bwiza yafasha mu kwirinda.

Umwe mu bazakina muri iyi mirwano itatu, Manzi Bosco “Mater Coco” uzakina na Geneladius atangaza ko biteguye neza kandi bazatsinda. Akomeza avuga ko  bafite intego zo kuzamura  uyu mukino ukamenyekana kuko hari benshi bawukunda kandi bawushoboye.

Abazareba iyi mirwano bazishyura ibihumbi 10, ibumbi 5 n’ibihumbi 2.

Umuyobozi wa M&M Mixed Martial Arts ltd, Mukarage Mensieur Moses itegura iri rushanwa

Habiryayo Patrick,umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Heartland Hotel izaberamo iri rushanwa

Umwe mu bazakina muri iyi mirwano itatu, Manzi Bosco “Mater Coco”