Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Kibagabaga: Intore z’abanyamakuru zishyuriye abarwayi

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 29-03-2019 saa 09:46:41
Impamyabigwi zishyuriye abarwayi babuze ubwishyu kubera kutagira Mituweli (Foto Kayitare JP.)

Impamyabigwi, intore z’abanyamakuru, zishyuriye abarwayi babiri batagiraga ubwishingizi bw’ubuvuzi mu bitaro bya Kibagabaga ku gicamunsi k’ejo ku wa Kane tariki 28 Werurwe 2019.

Abahagarariye Impamyabigwi bavuga ko kwishyurira abarwayi babuze amafaranga yo kwishyura ibitaro, ari umwe mu mihigo bihaye.

Uwineza Liliane umwe mu bayobozi b’umutwe w’Intore z’Impamyabigwi ikiciro cya mbere, asobanura ko abanyamakuru batazajya batangaza ibibazo by’abaturage gusa ahubwo ko bafite uruhare no mu kubikemura.

Yagize ati “Mu mihigo y’Impamyabigwi dufitemo umuhigo wo kutazajya dutangaza gusa ibibazo abaturage bafite ahubwo ko natwe tuzajya tugira uruhare mu gukemura ikibazo umuturage afite, akaba ari yo mpamvu twahisemo kwishyurira abarwayi babiri babuze ubwishyu”.

Avuga ko atari ubwa mbere hakozwe igikorwa nk’iki kuko ngo mu 2016 iri torero ryasuye ababyeyi bari barabuze ubwishyu bwa serivisi bari bahawe mu bitaro bya Muhima mu Karere ka Nyarugenge, bityo Impamyabigwi zikabishyurira bagahita bataha. Uwineza avuga ko uyu ari umuhigo bakora buri mwaka.

Nsengimana Gloriose w’imyaka 19 wabyariye mu bitaro bya Kibagabaga, avuga ko yaje mu Mujyi wa Kigali aturutse mu Karere ka Nyaruguru. Yishimiye inkunga y’Impamyabigwi zikaba zamwishyuriye amafaranga yishyuzwaga kubera kutagira mituweli none akaba agiye gutaha.

Ati “Naje i Kigali nkora akazi ko mu rugo mpura n’umuhungu ambeshya ko tuzabana antera inda, nza kwa muganga kuhabyarira mbura ubushobozi bwo kwishyura ibitaro kuko nishyuzwaga amafaranga hafi ibihumbi 68”.

Nsengimana yishimira ko yishyuriwe n’Itorero ry’Abanyamakuru. Ati “Kuba nishyuriwe n’umutwe w’itorero ry’abanyamakuru biranshimishije kuko nibaza ukuntu nzava mu bitaro nkumva ni ikibazo gikomeye.”

Kabarisa Jean Claude wo mu kigero k’imyaka 40 na we nta bwishingizi afite akaba yishyuriwe amafaranga yo kunyuzwa muri sikaneri mu bitaro bya CHUK kugira ngo abaganga bashobore kubona ikibazo afite mu mutwe cyane ko ibyo avuga ahita abyibagirwa ndetse hakaba hari na bimwe mu bibazo adashobora gusubiza uko bikwiye.

Ngizwenayo Shcolastique ushinzwe imibereho y’abarwayi mu bitaro bya Kibagabaga agaragaza ko kugeza ubu hari abantu batarumva ibyiza bya mituweli cyangwa ngo bakabura ubushobozi bwo kuyishyura.

Ashima igikorwa cyakozwe n’Impamyabigwi kuko ngo bifasha ibitaro gukomeza bigakora neza. Ati “Igikorwa mukoze uyu munsi kirashimishije kubera ko iyo umurwayi yishyuriwe nta deni ry’ibitaro aba asigayemo bityo n’ibitaro bigakomeza bigakora”.

Avuga ko kugeza ubu ibitaro bya Kibagabaga bihomba miliyoni ebyiri buri kwezi kubera abarwayi baba badafite mituweli bakabura ubwishyu bw’ibitaro.

 

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.