KIAC: Ikigo cya 2 muri Afurika mu kugirirwa ikizere kubera gukora neza

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 28-01-2019 saa 15:44:57
Dr Masengo Fidele, Umunyamabanga Mukuru wa KIAC(Foto James)

Ikigo Mpuzamahanga nkemurampaka cya Kigali (KIAC) kimaze kugaragarizwa ikizere kubera impamvu z’imikorere zinagihesha kuba ku mwanya wa 2 mu bigo mpuzamahanga.

Kiza kibanjirijwe n’Ikigo mpuzamahanga cy’ubukemurampaka cya Cairo mu Misiri kimaze imyaka 30 gishinzwe.

Umunyamabanga Mukuru wa KIAC, Dr. Masengo Fidele, avuga ko icyo kigo kugeza ubu kigenda kigirirwa ikizere kubera imikorere yacyo, aho gikorera ku buryo bimaze kugihesha umwanya wa 2 mu bigera muri 77 bibarizwa ku mugabane w’Afurika.

Dr Masengo avuga ko kubaka izina kw’icyo kigo bishingirwa ku mategeko meza akigenga, ubushobozi kigaragaza bwo gukemura impaka nyinshi, uburyo bwizewe izo mpaka zikemurwamo kuko nta na rimwe umwanzuro wafashwe na KIAC wigeze uregerwa mu nkiko ndetse n’umubare w’amakemurampaka mpuzamahanga bari kuri icyo kigo cya KIAC.

Akomeza agaragaza ko inama mpuzamahanga gitumirwamo na zo zigira uruhare mu kugishyira kuri uwo mwanya.

Dr Masengo avuga ko kuva aho KIAC itangiriye imaze guhugura abantu barenga 500 barimo abakemurampaka, abacamanza, abashinzwe iby’amategeko n’abava mu rugaga rw’abikorera (PSF).

Agira ati: “Mu Rwanda honyine dufite abakemurampaka barenga 80 kandi bahuguwe, tukagira abandi barenga 100 b’abanyamahanga KIAC ikoresha kuko impaka zidakorwa n’abanyarwanda gusa ahubwo hari igihe usanga zifitanywe n’umunyarwanda n’umunyamahanga, icyo gihe ugasanga abafitanye impaka bahitamo guhuzwa n’umuntu udakomoka mu bihugu baturukamo”.

Dr Masengo avuga ko KIAC idatanga umusanzu ku Rwanda gusa wo gukemura impaka, ahubwo inagira uruhare mu gukora ubwunzi ihuza impande zombi mu gufata umwanzuro zifuza, ikanatanga umusanzu mu guhugura no kubaka ubushobozi bw’abakemurampaka.

Avuga ko ubushakashatsi bwakozwe ku Isi hose bugaragaza ko ikigo cy’ubukemurampaka kijyaho, bitwara hagati y’imyaka 3-5 kugira ngo kibone impaka imwe gusa gikemura, kuko abantu baba batarakimenya, kiba kitaragira ubushobozi, kiba kitarahugura abakozi bazabikora kandi kiba kitarashyirwa mu masezerano kugira ngo impaka niziba bazajye kuzireba.

Bitandukanye na KIAC Dr Masengo avuga ko kugeza ubu ifite impaka zirenga 100 kandi zifite agaciro kanini kari hejuru ya miliyari 50 z’amanyarwanda, baba abakorera mu Rwanda no mu mahanga, kuko hari n’ikirego kimwe gifite agaciro ka miliyoni 6 z’amadorari.

Icyo kizere KIAC igirirwa biva ku bintu binyuranye harimo kuba yaratangijwe yarizwe neza mu bijyanye n’itegeko, bigashingira ku buryo igihugu giteye nko kuba kigendwa, kiroroshye kukigendamo (Visa), umutekano uhari ndetse no kuba kirwanya ruswa.

Dr Masengo atangaza kugirirwa ikizere binaturuka kuba ifite abakemurampaka bahuguwe mu buryo bwiza dore ko muri Afurika iza hamwe na Nigeria na Kenya, ariko ugasanga muri ibyo bihugu harangwamo ruswa.

Aho ni ku kicaro cya KIAC giherereye i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali(Foto James)

Uburyo bwo gukemura impaka bwabaye ibisubizo ku bakora ubucuruzi

Dr Masengo atangaza ko kuva aho inkiko z’ubucuruzi zishyiriweho zabaye ibisubizo by’ubucuruzi rusange kandi bagahabwa uburyo butari ubwo kujya mu nkiko bwo gukemura amakimbirane.

Agira ati: “Abacuruzi ntibakunda kujya mu nkiko kuko bikorerwa mu ruhame ariko iyo bikozwe mu bukemurampaka akora akazi ke mu ibanga ntihagire umenya ko ari mu manza. Mu nkiko bikunze gutinda kuko iyo byihuse hamwe hari aho bisaba kujurira kandi inzira y’ubujurire itinza imanza, mu gihe mu bukemurampaka byihuta.

Abacuruzi ntibakorana n’abanyarwanda gusa, bakorana n’abanyamahanga kandi na bo ugasanga batibona mu nkiko zacu, kuko indimi zikoreshwamo baba batazumva. Kujya mu nkiko birahenda kuko hari n’ubwo bisaba umwunganizi”.

Karekezi Yves, umucuruzi mu Karere ka Nyarugenge avuga ko aho KIAC igiriyeho umubare w’imanza zakirwaga n’inkiko wagabanutse kuko abacuruzi babonye aho bibona kandi hatabagaraza nko bajye ku karubanda, agashimangira ko hari bagenzi be bagiye bahakemurirwa ibibazo.

KIAC yagiyeho nyuma y’uko hagaragaye imanza nyinshi nshinjabyaha zirimo mbonezamubano n’iz’ubucuruzi ugasanga zidahabwa umwanya wihuta bitewe n’ubuzima igihugu cyari kirimo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda irangiye.

Mu 2008 ni bwo bwa mbere hashyizweho itegeko ry’ubukemurampaka, mu 2010 hashyirwaho ikigo cy’ubukemurampaka bigizwemo uruhare na Leta n’abikorera dore ko icyo gihe nta mukemurampaka n’umwe u Rwanda rwagiraga.

Umunyamabanga Mukuru wa KIAC Dr Masengo Fidele asobanura imikorere y’icyo kigo nkemurampaka(Foto James)

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.