Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

Kenyatta: Nishimira ko u Rwanda rwigeze gupfukama, ubu rumurika nk’inyenyeri

Yanditswe na Nshimyumukiza Janvier Popote

Ku ya 11-03-2019 saa 11:40:24
Perezida Uhuru Kenyatta ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Umwiherero w'Abayobozi Bakuru b'u Rwanda urimo kubera i Gabiro mu Karere ka Gatsibo

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta,  uri mu ruzinduko mu Rwanda, yagiye i Gabiro ahateraniye Abayobozi Bakuru mu Mwiherero wa 16, arabaganiriza, ababwira ko ashaka kwigira ku Rwanda uburyo bwo kwihutisha iterambere.

Mu buryo bweruye, Perezida Kenyatta yavuze ko ashimishwa no kuba igihugu nk’u Rwanda cyanyuze mu bihe bibi cyane, uyu munsi ari urugero rwiza rw’igihugu kirimo kwitwara neza mu rugamba rwo kwiyubaka.

Ati, “Mu by’ukuri duterwa ishema n’ukuntu u Rwanda rutera imbere, igihugu cyigeze gupfukama uyu munsi kikaba ari imwe mu nyenyeri z’urumuri rwinshi ku mugabane w’Afurika.”

Yabwiye abitabiriye uyu Mwiherero ko akunda kubwira Perezida Kagame ko ashaka kumucaho mu bijyanye no korohereza ishoramari, Perezida Kagame akamubwira ati “kora iyo bwabaga.”

Yakomeje avuga ko hari ibyo u Rwanda rutakwishoboza n’ibyo Kenya itakwishoboza, ariko ko habayeho gukorana hashoboka byinshi mu kugera ku ntego zihuriweho zo guteza imbere abaturage b’ibihugu byombi.

Avuga ku mubano wa Kenya n’u Rwanda, Perezida Kenyatta yagize ati, “Uyu ni umubano mwiza cyane. Turi abavandimwe, kandi nk’abayobozi inshingano zacu ni ukureba uko uwo mubano twawunoza kurushaho.”

Perezida Uhuru Kenyatta ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Umwiherero w’Abayobozi Bakuru b’u Rwanda urimo kubera i Gabiro mu Karere ka Gatsibo

Korohereza ishoramari

Raporo ya Banki y’Isi ya ‘2019 World Bank Doing Business’, yashyize u Rwanda ku mwanya wa 29 ku rwego rw’Isi mu korohereza ishoramari, mu gihe muri Afurika ruza ku mwanya wa kabiri nyuma y’Ibirwa bya Mauritius.

Kuri iyo raporo u Rwanda ruri imbere ya Kenya ho imyanya 32 kuko Kenya ari iya 61 ku rwego rw’Isi, hanyuma muri Afurika Kenya ikaza ku mwanya wa Kane nyuma y’Ibirwa bya Mauritius, u Rwanda na Morocco.

Kenya ariko na yo iri imbere y’ibindi bihugu byo mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba, aho ikurikiwe na Uganda iri ku mwanya wa 127, Tanzania ku mwanya wa 144, u Burundi ku wa 168, mu gihe Sudani y’Epfo iri ku wa 185 mu bihugu 190 byakozweho ubushakashatsi.

Imibare itangazwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere mu Rwanda (RDB) yerekana ko umwaka ushize u Rwanda rwungutse imishinga 173 y’ishoramari, ihwanye na miliyari 2,006 z’Amadolari y’Amerika.

Iyi mishanga ifite agaciro karenzeho gato intego RDB yari yihaye ya miliyari 2 z’Amadolari muri uwo mwaka.

Imibare igaragaza kandi ko ishoramari ryiyongereyeho miliyari 331 zihwanye na 20% ugereranyije n’ishoramari igihugu cyungutse mu mwaka wabanje wa 2017.

Abashoramari b’imbere mu gihugu bihariye 49% by’imishinga y’ishoramari igihugu cyungutse mu mwaka ushize, mu gihe imishinga y’abanyamahanga iri ku ijanisha rya 47.

Bisobanuye ko mu yandi magambo, imishinga y’ishoramari ihuriweho n’abashoramari b’imbere mu gihugu n’abakomoka mu mahanga ibarirwa kuri 4%.

Ugeranyije n’umwaka wa 2017, imishinga y’abashoramari b’imbere mu gihugu yari ku kigereranyo cya 28% mu gihe ishoramari ry’abanyamahanga ryari kuri 62%, ihuriweho ikaba 10%.

Bamwe mu bashoramari bakomeye batangije ishoramari rifite agaciro ka miliyoni zisaga 70 z’amadolari igihugu cyungutse barimo Emerald Park ltd; Millennial Construction Ltd; Rwanda Innovation Fund; Jali Transport; na Mara Phones.

Ubwo yageraga ahateraniye abayobozi bakuru mu gihugu basaga 200 mu Kigo cya Gisirikari cya Gabiro mu Mwiherero, Perezida Kenyatta yababwiye ko yishimira umuvuduko u Rwanda ruriho mu kwiyubaka.

Yagize ati, “Naje kureba uko mukora, nabikunze cyane kandi ndashaka ko natwe iwacu twakora nkamwe.”

Perezida Kagame w’u Rwanda na mugenzi we Uhuru Kenyatta wa Kenya, mu Mwiherero i Gabiro

Perezida Kagame na Perezida Kenyatta mu Mwiherero wa 16 i Gabiro, bishimira umubanow’u Rwanda na Kenya

Inkuru yabanje zijyanye n’Umwiherero:

Umwanditsi:

Nshimyumukiza Janvier Popote

One Comment on “Kenyatta: Nishimira ko u Rwanda rwigeze gupfukama, ubu rumurika nk’inyenyeri”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.