Kenya: Uruzitiro rukumira abarwanyi ba al-Shabab rwababaje Abadepite

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 15-03-2019 saa 08:48:12
Uru ruzitiro rwa kilometero 10, rwatwaye miliyoni 3 z'amadolari ku kilometero kimwe

Abadepite ba Kenya ntibiyumvisha ukuntu uruzitiro rw’ibirometero 10 rwatwara miliyoni 35$, ni ukuvuga asaga miliyari 30Rwf.

Guverinoma mbere yari yatangaje ko izubaka ‘urukuta runini, ku mupaka wa Kenya na Somalia, rw’ibirometero 700, birangira hubatswe uruzitiro rurimo amashanyarazi rw’ibirometero 10 gusa.

Urwo rukuta rwagombaga kubakwa mu rwego rwo gukumira abarwanyi ba al-Shabab bava muri Somalia bakinjira muri Kenya.

Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya yasabye ko imirimo yo kubaka urwo ruzitiro ihagarara hakabanza gukorwa iperereza kuri uwo mushinga.

Ubwo Guverinoma yatangazaga gahunda yo kubaka urwo rukuta mu mwaka wa 2014, yavuze ko izubaka urukuta rurimo ibintu bitandukanye bituma uturutse muri Somalia atabasha kwinjira muri Kenya, bikagenzurwa na camera za CCTV.

Urwo rukuta rwagombaga guturuka ku Nyanja y’Abahinde rugakomeza rukagera ahitwa Mandera, aho Kenya na Somalia bihanira umupaka na Ethiopia.

Abaminisitiri batandukanye bavuze ko iyubakwa ry’urwo rukuta rigamije kuburizamo abinjira mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko, ariko cyane cyane hakumirwa abarwanyi ba al-Shabab.

Kenya yagabweho ibitero bitandukanye n’uwo mutwe urwanya Leta ya Somalia, harimo igitero cyagabwe i Mandera mu Kuboza 2014 kigahitana abantu 36 batari Abasilamu.

Imirimo y’ubwubatsi bw’urwo rukuta yatangiye mu mwaka wakurikiyeho, wa 2015.

 

Nyuma y’imyaka ine, abadepite bavuga ko bitumvikana ukuntu hubatswe uruzitiro aho kuba urukuta, ndetse hakubakwa uruzitiro rugufi rw’ibirometero 10 gusa.

Urwo rukuta mu kurwubaka, rwatwaye nibura amadolari miliyoni eshatu ku kilometero kimwe.

Uru ruzitiro rwa kilometero 10, rwatwaye miliyoni 3 z’amadolari ku kilometero kimwe

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko ayo mafaranga akubye kabiri ingengo y’imari Leta ya Kenya yageneye ibiribwa byo guhunika (strategic food reserves) uyu mwaka.

Ayo mafaranga kandi ngo arenze ho miliyoni isaga imwe y’amadolari ku yo Leta yagenewe ubuvuzi, akaba akubye gatatu  ayo Leta yageneye ubwubatsi bw’amazu aciriritse (affordable housing).

Abadepite barasaba iki?

Abadepite ba Kenya bagaragaje ko batishimiye ibyo Guverinoma yakoze.

Bamwe mu banyepolitiki bavugiye mu Nteko Ishinga Amategeko ko batanumva ukuntu urukuta rwabuza abarwanyi ba al-Shabab kwinjira mu gihugu.

Abandi bavuze ko bakeka ruswa muri uwo mushinga, ngo bamwe mu bayobozi bashobora kuba baragize al-Shabab urwitwazo rwo kugira ngo babone uko biba umutungo w’igihugu.

Depite John Mbadi yavuze ko kubaka urukuta ngo urakumira abava hanze y’igihugu ari ugusesagura imari ya rubanda.

Yongeyeho ati, “Kenya ntiyakabaye ishyira amafaranga mu kubaka urukuta, ahubwo yakabaye ishyira ingufu mu butasi bukumira ibitero bya al-Shabab.

Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu yahagaritse imirimo yo kubaka urwo ruzitiro, isaba Guverinoma gusobanura aho amafaranga yasohotse yagiye.

Imirimo yo kubaka urwo rukuta yagenzuwe n’igisirikari cya Kenya kandi ngo amakonti yacyo ni ibanga (classified).

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.