Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

Kenya: Abanyarwanda bifatanyije n’inshuti zabo kwizihiza umunsi w’Intwari

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya 03-02-2018 saa 09:36:03
Amb Kimonyo James uhagarariye u Rwanda muri Kenya (iburyo) mu birori byo kwizihiza umunsi w'Intwari

Abanyarwanda bakora cyangwa batuye mu gihugu cya Kenya bifatanyije n’inshuti zabo mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’Intwari z’igihugu.

Amb Kimonyo James uhagarariye u Rwanda muri Kenya (iburyo) mu birori byo kwizihiza umunsi w’Intwari

Uwo munsi wizihijwe tariki ya 1 Gashyantare 2018. Ibi birori byanitabiriwe n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, James Kimonyo, Ingabo  n’Abapolisi b’Abanyarwanda bari muri Kenya mu butumwa  bw’akazi.

Amb. Kimonyo yavuze ko kwizihiza uyu munsi ari uguha agaciro n’icyubahiro abemeye gutanga ubuzima bwabo ho igitambo, bashyira mu bikorwa indangagaciro zikomeye z’u Rwanda.

Intwari zibukwa zirimo Gen. Maj. Fred Gisa Rwigema n’umusirikare Utazwi bari mu kiciro k’Intwari z’Imanzi.

Izindi ntwari zizirikanwa ni Umwami Mutara III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Uwiringiyimana Agathe, Niyitegeka Félicité n’Abanyeshuri b’i Nyange banze kwitandukanya ubwo baterwaga n’abacengezi ku wa 18 Werurwe 1997. Aba bose bari mu kiciro k’Imena.

Amb. Kimonyo yahaye icyubahiro Intwari ziriho n’izitakiriho zaburiye ubuzima mu rugamba rwo kubohora u Rwanda rwari mu maboko ya Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse agaruka ku bikorwa by’indashyikirwa byakozwe n’ingabo zari iza RPA.

Yagize ati: “RPA nta yandi mahitamo yari ifite uretse gufata intwaro ikabohora igihugu. Uyu munsi turi hano ngo duhe agaciro uruhare intwari zacu zagize mu gutuma u Rwanda ruba igihugu gikomeje gutera imbere uyu munsi.”

Yanashimiye Abasirikare n’Abapolisi bari mu kazi muri Kenya, avuga ko nabo bagize uruhare runini mu kubohora igihugu.

Ati: “Benshi muri aba basirikare n’abapolisi tubona hano uyu munsi binjiye mu rugamba rwo kubohora igihugu bari mu myaka y’ubugimbi, ni iby’agaciro gakomeye kubasha guha icyubahiro imirimo ikomeye bakoreye u Rwanda.”

 

Umwanditsi:

TWAGIRA WILSON

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.