KCB izafasha abahinzi kubona inguzanyo hakoreshejwe ‘MobGrow’

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya Jun 15, 2018

Banki ya KCB iratangaza ko igiye kujya ifasha abahinzi mu Rwanda kubona inguzanyo hakoreshejwe telefoni ngendanwa.

Abitabiriye inama bagaragarijwe uburyo abahinzi bagiye kujya baguza muri banki ya KCB bakoresheje telefoni (Foto James R.)

Ibi byagarutsweho mu nama yahuje abakiriya b’iyi banki basobanurirwa uburyo bwa ‘MobGrow’ bugamije gufasha abahinzi kubona amafaranga bakenera mu buhinzi bwabo. Mpirwa Alex ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi muri KCB, avuga ko ubu buryo buzatangira mu kwezi kwa Nzeri aho umuhinzi azajya agaragaza umusaruro we mu gihe runaka akoresheje telefoni, akaba ari naho banki izajya ihera imuhera inguzanyo y’igihe gito ashaka ariko byose bikajyana nuko umuhinzi azajya aba yarahunitse imyaka mu nzu zabugenewe.

Mpirwa asobanura ko iyi banki ikunze kwirengera ingaruka nke, ibyo akaba ari byo bahisemo kujya baguriza abahinzi bakoresheje uburyo bwa MobGrow bugiye gutangizwa mu gihe cya vuba.

Ati “Banki ikunze kwirengera ingaruka nke ku buryo abahinzi bazajya basaba amafaranga abafasha mu buhinzi bwabo bakoresheje telefoni ngendanwa, ibyo bizajya bikorwa hakoreshejwe uburyo bwa ‘MobGrow’. Ubusanzwe dufasha abahinzi bari mu makoperative, ari ay’ubuhinzi n’ay’aborozi kuko duha amafaranga amakoperative yarangiza na yo akayaha abahinzi n’aborozi”.

Akomeza asobanura ko ingaruka bemeye kuzirengera ariko hakaba hariho n’uburyo bwo gukusanya umusaruro umuhinzi abona buri gihembwe akaba ari ho bazahera bamuha inguzanyo. Ikindi kandi ni uko abahinzi bazajya bagirwa inama y’uko bahinga neza kugira ngo babone umusaruro uhagije.

Ati “Turimo gukusanya ingano y’umusaruro buri muhinzi abona mu gihe k’igihembwe noneho na we akabona amafaranga akoresheje telefoni ye. Icyo ni cyo gisubizo turimo dutanga ku bahinzi ariko ingaruka dushobora kuzirengera ziracyahari.

Kugira ngo ziveho ubu turimo gukora gahunda zo kubigisha uburyo bashobora guhinga kandi bakazajya babikora neza ariko ubu buryo ni bwo tuzakoresha kugira ngo tuzagere ku bahinzi bose”.

Muri Nzeri ni bwo abahinzi bazatangira gukoresha telefoni zabo kugira ngo bage bashobora gusabira amafaranga yabo kuri telefoni, bityo bakazajya babona inguzanyo yo kugura ifumbire n’ibindi bikoresho byifashishwa mu buhinzi.