Kayonza: Yareze abana banzwe n’ababyeyi babo bamubera umugisha

Yanditswe na Ntawitonda Jean Claude

Ku ya 26-12-2018 saa 10:17:28
Mukandahinyuka Marisiyana w'imyaka 43 y’amavuko yatahuye ibanga ryo kurera abana

Mukandahinyuka Marisiyana ufite imyaka 43 y’amavuko, ni umubyeyi w’abana batandatu utanga ubuhamya bw’uko kubahiriza uburenganzira bw’abana udakurikije inkomoko byamubereye umugisha akaba yishimira uruhare agira mu iterambere ryabo.

Uyu mubyeyi utuye mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Mukarange, Akagari k’Akabuga, ahamya ko yatangiye kurera abana kubera ubumuntu yakomoye ku kuba na we yararezwe na mukase.

Mukandahinyuka ahamya ko mu bana batandatu afite harimo umwe w’umukobwa yasanze mu muhanda yabuze ababyeyi mu mwaka wa 2015 ari mu kigero k’imyaka 9, aramurera ateganya kuzamuhuza n’ababyeyi be ariko birangira batabonetse.

Yagize ati: “Namusanze mu muhanda ambwira ko agiye gushaka ababyeyi be muri Kigali, ndamubwira nti hano ni muri Kayonza, ariko byaba byiza ngutwaye nkazagufasha gushaka ababyeyi. Ni umwana mwiza mukundira ko ari umuhanga, kuko ku ishuri aba uwa mbere aho yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza.”

Uyu mwana yakiriwe muri uru rugo akurikiye undi musore uzwi ku izina rya ‘Emmanuel’ yareze mu mwaka wa 2006 igihe yari afite imyaka 10 y’amavuko, akaza kujya kwishakira ubuzima yujuje imyaka 17.

Mukandahinyuka avuga ko uyu mwana yavuye mu rugo iwe agiye kuba kigingi w’imodoka zajyaga muri Tanzania birangira na we abaye umushoferi.

Ati: “[…]uwa mbere nareze yanyituye kwishyurira umwana wange amashuri, ubu ari mu mwaka wa mbere muri Kaminuza y’u Rwanda. Namufashe ababyeyi be bamwirukanye ndamurera bisanzwe, mu by’ukuri ameze neza afite imodoka eshatu, afite inzu za kijyambere ebyiri.”

Uyu mubyeyi arashimira Umuryango wita ku bana b’impfubyi n’abari mu bibazo (SOS-Rwanda) wamushyigikiye mu gikorwa cy’ubugiraneza yakoze adategereje inyungu, umwishyurira ubwisungane mu kwivuza, ukaba waramuteye inkunga akagura amatungo magufi atatu ndetse agiye no guhabwa amabati mashya 30 azamufasha kwiyubakira inzu ye.

Kagaju John umukozi wa SOS ukuriye umushinga ugamije gushyigikira imiryango irera abana batayivukamo (CISU Project) yagaragaje ko umuryango wa Mukandahinyuka ari umwe mu miryango 50 yatangijwemo uyu mushinga mu guharanira ko abana irera babona uburenganzira bwuzuye.

Yagize ati: “Iki ni ikiciro cya mbere, icya kabiri na cyo kizongera gufata abandi bana ariko uburyo tubafatamo dukorana n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze ni bo baba bazi ababyeyi barera abana batari ababo.”

Akomeza avuga ko uyu mushinga watangiriye mu mirenge itatu y’Akarere ka Kayonza ari yo Ruramira, Nyamirama na Mukarange ukaba ufasha imiryango 38 irera abana badafitanye isano n’abandi 12 barerwa n’imiryango ifitanye isano n’ababyeyi babo.

Ubuyobozi bwa SOS Children’s Village Rwanda buhamya ko buri mwana akwiye kurindwa, akubahwa ndetse agahabwa ibyangombwa byose agomba guhabwa n’ababyeyi, umuryango avukamo ndetse n’igihugu.

Mukandahinyuka Marisiyana w’imyaka 43 y’amavuko yatahuye ibanga ryo kurera abana

Mukandahinyuka Marisiyana azirika imwe mu hene yaguze mu nkunga yahawe na SOS Children’s Village Rwanda

Umwanditsi:

Ntawitonda Jean Claude

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.