Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

Kayonza: Uturima tw’igikoni twa kijyambere mu guhashya imirire mibi

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya 16-01-2018 saa 07:32:41
Akarima k'igikoni imwe muri gahunda ifasha guhashya ikibazo k'imirire mibi ( Foto Imvaho Nshya)

Abaturage bahawe imbuto bakanahugurwa n’umushinga ADRA-Rwanda baravuga ko bazahuwe n’uturima tw’igikoni twa kijyambere kuko batangiye kurya no kugurisha umusaruro w’imboga.

Akarima k’igikoni imwe muri gahunda ifasha guhashya ikibazo k’imirire mibi ( Foto Imvaho Nshya)

Uwimana Juliette, umupfakazi utishoboye w’abana 3 utuye mu Murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza ahinga imboga za zipinaci, karoti, romare, ibitunguru, amashu, beterave, n’izindi, agasarura buri gihe no mu mpeshyi kuko akoresha n’uburyo bwo kuhira. Avuga ko guhinga uturima tw’igikoni twa kijyambere byahinduye imibereho ye n’abana.

Yagize ati “Izi mboga zirera cyane zihora zitoshye. Nsarura imboga nyinshi, nkagaburira abana bikaturinda imirire mibi, ndanazigurisha nkabona amafaranga yo kugura isabune, umunyu n’ibindi.”

Ngo iyo azigurishije yanariye akuramo amafaranga ari hejuru y’ibihumbi 6 buri kwezi akaba yaraguze n’ingurube z’amafaranga y’u Rwanda 50 000.

Dusabe Annociata w’imyaka 41 ufite abana 9 utuye mu mudugudu wa Rwisirabo ya mbere mu Murenge wa Mwili mu karere ka Kayonza na we avuga ko guhinga imboga byamuzahuye n’urubyaro rwe.

Ati “Ngewe n’umugabo wange twahungutse tuva muri Tanzaniya dutuzwa aha, nta bushobozi buhagije dufite bwo kurera abana 9 bari kuzaturwarana bwaki ariko izi mboga turazirya tukanazigurisha”.

Ngo ku munsi hari igihe acuruza Frw 2000 mu kwezi bakaba barenza Frw 15 000 bikunganira umugabo we.

Uhagarariye porogaramu z’umushinga ADRA mu Rwanda Okello Vincent, avuga ko n’ubwo ishami ry’uyu mushinga ryitwa Leaf ryibandaga ku guhinga imboga n’ibidukikije ryahagaze mu 2014, bishimira ko abagenerwabikorwa babifashe neza kugeza ubu bikaba bibagirira akamaro kanini.

Ngo naho mu ishami ryabo rishyashya ryitwa “PROMISE” naryo rizamara imyaka 4, bazibanda ku buzima bw’umwana n’umubyeyi no gukomeza kwita ku ndyo yuzuye.

Abaturanyi babo bavuga ko nabo bungukira muri uyu mushinga kuko bagura imboga zitoshye bakanabagurisha ingemwe zo guhinga.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bushimira umufatanyabikorwa ADRA kuko ibikorwa nk’ibi byo kurwanya imirire mibi byunganira gahunda za Leta muri rusange n’iz’akarere by’umwihariko, nko gutanga amata ku bana bagizweho ingaruka n’imirire mibi, gushishikariza abantu kugira uturima tw’igikoni, guhugura komite zo kurwanya imirire mibi mu mirenge no mu tugari, gutanga amata y’ifu ya shishakibondo ku bana baturuka mu miryango iri mu kiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe, n’ibindi.

 

Umwanditsi:

MUKAGAHIZI ROSE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.