Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
17°C
 

Kayonza: Meya yasabye abayobozi kwihutisha kubakira abadafite amacumbi

Yanditswe na Twizeyimana Fabrice

Ku ya 05-11-2019 saa 12:34:16
Meya Murenzi (uri hagati) yasabye ko kubakira abatishoboye byihutishwa

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude yasabye abayobozi mu nzego zitandukanye muri aka karere, kwihutisha ibikorwa byo kubakira abaturage badafite amacumbi, ku buryo nibura uku kwezi gushira hubatswe inzu 75.

Yabivugiye mu nama yateranye kuwa 4 Ukwakira 2019, igamije kwiga ku bibazo bibangamira imibereho myiza y’abaturage, yitabirwa n’abagize komite nyobozi, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’utugari, abashinzwe imibereho myiza mu mirenge, n’abakorera ku kicaro cy’akarere.

Mu byagarutsweho muri iyi nama, harimo ikibazo k’imwe mu miryango itishoboye itarabona inzu zo guturamo, Meya Murenzi akaba yarasabye abayobozi bayitabiriye kwihutisha gahunda yo kubakira abo baturage, kuko bigaragara ko batangiye gukererwa mu gushyira mu bikorwa uwo muhigo.

Yagize ati “Muri gahunda yo kubakira abadafite amacumbi, twongeremo imbaraga kugira ngo tudakomeza gukererwa, kuko tugeze mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka. Dushake ibikoresho bizakenerwa vuba, ku buryo muri uku kwezi k’Ugushyingo, inzu 75 zizaba zarangiye.

Ziriya nzu 75, ukwezi kwa kumi na kumwe kurangire abaturage bazirimo, bityo dutangire no kwitegura kubaka izidi zisigaye kuko hari ababonye ibibanza. Turashaka ko mu kwezi kwa 2 umwaka utaha inzu zose twiyemeze kubaka n’ubwiherero, tuzaba twarabirangije.”

Uyu muyobozi w’akarere yasabye ko muri iki gikorwa bajya ‘batera ibuye rimwe bica inyoni ebyiri’, bubakira abatishoboye kandi mu bikorwa byo kububakira abandi batishoboye bagahabwamo akazi bashoboye, kugira ngo amafaranga bahembwe abakure mu bukene.

Ikindi kandi yasabye ko mu rwego rwo kwirinda amanyanga yo gutanga amakuru mahimbano, hajya hatangwa raporo za buri munsi zigaragaza aho imirimo igeze kandi izo raporo zikaza ziherekejwe n’amafoto y’ibikorwa.

Yakomeje agira ati “Dukore ku buryo abaturage babonamo akazi nko kubumba amatafari n’ibindi, kuko ni uburyo bwiza bwo kubakura mu bukene kandi binahindura imibereho yabo. Turasabwa kandi kujya dutanga raporo ya buri munsi iriho n’amafoto agaragaza aho izi nzu n’ubwiherero bigeze

Twirinde gutanga amakuru atari yo, kuko hari aho byagaragaye. Tubitware nk’inshingano zacu gutanga amakuru nyayo agendanye n’ibirimo gukorwa koko, tubikurikirane kugira ngo birangirire igihe, kandi ahari ikibazo mukigaragaze, bityo dufatanye kugishakira umuti.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza kimwe n’utundi turere, muri iyi minsi bushyize imbere ibikorwa byo gukemura ibibazo bibangamira imibereho myiza y’abaturage, kuko byagaragaye ko umuturage ufite imibereho myiza no gukora akiteza imbere bimworohera.

Iyi gahunda yo gukurikirana ibikorwa kandi bigatangirwa raporo umunsi ku munsi hari abagaragaje ko bayishimiye ndetse babona izatanga umusaruro ufatika mu rugamba rwo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Uwitwa Alphonse watanze igitekerezo abinyujije ku rubuga rwa Twitter rw’aka karere, yagize ati “Ndemeranya namwe 100%! Gukurikirana ibikorwa umunsi k’uwundi bizatuma iki gikorwa kigaragaza umusaruro nyakuri! Abaturage ni bo bafatanyabikorwa ba mbere, kandi babyungukiramo bagatera imbere mu mibereho yabo ya buri munsi!”

Mu nama nk’iyi yabaye mu minsi mike ishize, umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza Harelimana Jean Damascene yagaragaje ko uburyo abantu bose bakwiye gufatanya, buri wese akajya mu nshingano ze, bityo ibi bibazo bigakemurwa.

Yagize ati: “Dufashe nk’urugero rwo kubakira abaturage batagira icumbi ushinzwe imibereho myiza, yagira uruhare mu gutoranya ba bandi bafite ikibazo kugira ngo bubakirwe, ushinzwe ubutaka yagira uruhare mu kuvuga ngo dore ikibanza cyabonetse aha ngaha turamwubakira dutya, izajyaho amabati aya ngaya afatanyije na Enjeniyeri ubishinzwe hano ku karere kandi bagakomeza gufatanya kugiza igihe ya nzu yuzuriye”.

Umwanditsi:

Twizeyimana Fabrice

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.