Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Kayonza: Imiryango 32 yatujwe mu mudugudu wa miliyoni 512

Yanditswe na HAKIZIMANA YUSSUF

Ku ya Mar 26, 2018

Imiryango 32 irimo 20 y’ingabo zavuye ku rugerero n’indi y’abatishoboye, yatujwe mu mudugudu w’ikitegererezo mu kagari ka Kageyo, mu murenge wa Mwiri mu karere ka Kayonza, umudugudu wuzuye utwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 512.

Izi ni zo nzu zahawe abaturage mu karere ka Kayonza, kandi buri nzu yanahawe ikigega cy’amazi (Foto Hakizimana Y.)

Inzu batujwemo ni 8 zubatse mu buryo bukomatanyije inzu 4 muri 1 (4 in 1), zikaba zarubatswe ku bufatanye n’Akarere ka Kayonza, Ingabo z’u Rwanda na Komisiyo y’igihugu ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero.

Umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero, Mukantabana Seraphine, yashimye Akarere ka Kayonza n’ingabo z’igihugu bafatanyije muri iki gikorwa cyo gutuza aba baturage. Yagize ati “Iki gikorwa twagikoze bidaturutse mu mbaraga zacu gusa, ahubwo harimo umusanzu ukomeye w’ingabo zacu ziri mu butumwa bw’amahoro muri Darfur.

Nagira ngo nshimire izi ngabo ziri mu butumwa bw’amahoro kuko bagize uwo mutima wo kuzirikana bagenzi babo bavuye ku rugerero, bakavuga bati kuko tubonye iki kiraka twigomwe dukeya mu two twabonye dufashe bagenzi bacu.”

Yakomeje agira ati “Icyo dusaba mwebwe abagenerwabikorwa, ni uko izi nzu muzifata neza, mumenye ko ubu muri abakire kuko izi nzu murimo ni iz’abakire, ni yo mpamvu twifuza ko mukora cyane mukava mu kiciro cyo gufashwa, ikindi mugomba kumenya ni uko izi nzu zidakodeshwa, ntizigurishwa nta n’ubwo zigwatirizwa n’uzayifata nabi nta bwo izamwandikwaho.”

Kayitesi Alen, umwe mu baturage batujwe muri uyu mudugudu, yavuze ko biteguye gukorana imbaraga bakiteza imbere, kuko ikibazo gikomeye cyo kutagira aho baba bari bafite gikemutse.

Yagize ati “Ndashima Nyakubahwa Perezida wa Repubulika we waduhaye izi nzu nziza, ubu natwe twiteguye kuzibamo neza tukazifata neza, batwemereye ko bazaduha n’imirima ubu ngiye guhinga ku buryo nange niteza imbere nkaba umukire.”

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka Lieutenant General Musemakweli Jacques, na we witabiriye umuhango wo gutaha ku mugaragaro uyu mudugudu w’ikitegererezo, yagize ati “Abagenerwabikorwa muri aha, mwe mwahawe izi nzu, icyo tubasaba ni uko mufata neza uyu mutungo, ikindi cya kabiri mufatanye n’inzego z’umutekano kubungabunga umutekano, kuko aho amajyambere yaje haboneka ibyaha byinshi. Turabasaba kuzajya mukorana neza n’inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano.”

Uyu mudugudu watashywe ku mugaragaro uje usanga undi mudugudu w’ikitegererezo wubatswe mu murenge wa Mukarange muri aka karere, ugizwe n’inzu 8, irerero, ivuriro ry’ingoboka (Poste de santé), hakaba hateganyijwe kubakwa igikumba k’inka, ndetse bagahabwa n’imirima yo kuzahingamo.