Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Kayonza: Hari abatarahawe inzitiramubu n’abazubakisha inzu z’inkoko

Yanditswe na Hakizimana Yussuf

Ku ya 19-02-2019 saa 10:07:47
Abaturage basabwa kurara mu nzitiramubu mu rwego rwo gukumira marariya

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bwemeza ko umubare w’inzitiramibu zatanzwe uruta uw’abaturage bari bazigenewe.

Abayobora ibigo nderabuzima basabwe gucukumbura bakamenya impamvu hari abatarahawe inzitiramubu kandi imibare igaragaza ko ahubwo hatanzwe izirenze izikenewe.

Ubuyobozi buvuga ko hari abaturage bahawe inzitiramubu nyinshi, bituma abandi bazibura, hakaba n’ikibazo cy’abataziraramo kandi barazihawe, ugasanga bazubakisha inzu z’inkoko.

Mu nama yigaga ku buzima yabereye ku Bitaro bya Rwinkwavu, ubuyobozi bw’akarere bwagaragaje ko ikibazo cy’abaturage batagira inzitiramubu gihangayikishije.

Imibare y’inzitiramubu yahawe ibigo nderabuzima ngo ishyikirizwe abaturage muri aka karere ni 120%, ni ukuvuga ko barengeje umubare w’abaturage bari bagenewe inzitiramibu.

Gusa abaturage 73% ni bo bagaragara ko bafite inzitiramubu, ariko na bo ntibaziraramo bose kuko imibare y’akarere yerekana ko 63% ari bo bonyine barara mu nzitiramubu.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, yasabye abashinzwe ibigo nderabuzima ndetse n’abajyanama b’ubuzima gufasha abaturage kurara mu nzitiramibu.

Yagize ati: “Abayobozi b’inzego z’ibanze mufatanye n’abayobozi b’ibigo nderabuzima n’abajyanama b’ubuzima murebe ko abo baturage barara mu nzitiramibu, abenshi bazubakisha inzu z’inkoko bandi ntibaziraramo, murebe neza abatarazihawe kuko hari nabo twumvise mu gihe bazihabwaga bazigurishije ugasanga umuntu umwe yahawe inzitiramibu nyinshi kuko buri gihe bajyayo bagasanga ntayo afite.”

Muri Kayonza hagiye gukorwa ubukangurambaga bwihariye ku mikorehsereze y’inzitiramibu, ndetse muri aka karere mu rwego rwo kurwanya maraliya nabo bazatererwa imiti mu mazu.

Kavutse Didien ni umwe mu baturage bo mu Karere ka Kayonza, yemeza ko hakenewe ubukangurambaga bwihariye, yagize ati: “hari abaturage bahabwa inzitiramibu ariko ntibaziraremo, abaziraramo nabo ntibazimesa usanga uruhare rwa leta yararukoze igisigaye ari uruhare rwacu baturage.

Yunzemo ati, “Ni twe tutubahiriza inshingano zacu kuko uwo muturage ari we witangiye amafaranga akigurira inzitiramibu ntiyayubakisha inzu y’inkoko.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, yasabye koi bi bibazo bikurikiranwa, kuko iyo umuntu ataraye mu nzitiramubu bimwongerera ibyago byo kurwara marariya.

Umwanditsi:

Hakizimana Yussuf

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.