Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Kayonza: Baranenga uwubakiwe inzu akayisenyeraho ngo bamwubakire indi

Yanditswe na Hakizimana Yussuf

Ku ya 11-03-2019 saa 16:50:21
Kayonza: Umuryango wubakiwe inzu uyisenyeraho kuko ngo bazawubakira indi

Abaturage bo mu Kagari ka Gitara mu Karere ka Kayonza baranenga bagenzi babo bubakiwe inzu bakayisenyeraho ngo kuko bazi ko Leta igomba kuzabubakira indi nzu.

Aba baturage basaba ubuyobozi ko bwabafasha kuri uyu muryango ufite imyumvire iri hasi, kugirango uhindure imyumvire ujyane n’igihe kigezweho kitari icyo gutega amaboko.

Uyu muryango utuye mu Mudugudu wa Mubuga mu Murenge wa Kabare ni umwe mu miryango yatujwe, wubakirwa inzu ndetse unahabwa isambu.

Ni umuryango wa Nzabonimpa Pascal ubana n’abana be 6 n’umugore we, ugeze kuri iyi nzu yahoze ifite ibyumba 3 n’uruganiriro, bari baranahawe igikoni n’ubwiherero, isigaranye ibyumba 2 gusa, ikitwa ko ari icy’abana ni na cyo gikoni.

Abaturage bo muri uyu mudugudu bemeza ko uyu muryango wisenyeyeho inzu ndetse ukabyigamba mu baturage hagati. Safari ni umwe muri aba baturage yagize ati, “Aba bantu hari abaturage batakwemera ko babaha umuganda kuko ni umuryango w’umugore n’umugabo n’abana babo, afitemo abana b’abasore kandi bafite imbaraga birirwa batunda amabuye amafaranga babonye bakayanywera, iyi nzu bayibahaye irimo buri kintu harimo n’imiryango n’amadirishya, ariko bagiye bayicana, njye barambwiye ngo Leta yubakira abantu nabo izabubakire.”

Iyi ni yo nzu uyu muryango w’abantu 8 wubakiwe, uyisenyeraho buhoro buhoro nk’uko byemezwa n’abaturanyi

Mutesayire Anet ni umwe mu baturanyi b’uyu muryango wa Pascal, yemeza ko inzu bayisenyeyeho bareba umunsi ku wundi ndetse n’amabati bakayagurisha.

Yagize ati: “Aba bantu bari bafite inzu nziza bafite igikoni n’umusarane ariko byose barabishenye, inzu bafite ni ibiti, bayisenya bagiye gucana inkwi zo guteka, amadirishya barayacanye, inzugi barazicanye n’ubu ntawababwira ngo bacukure ubwiherero bakubwira ngo muzabucukure cyangwa mubureke, bari bafite isambu nini na yo barayigurishije kandi ntiwavuga ngo ntibishoboye kuko bafite abana b’abasore bakuru bakorera amafaranga, buri munsi baba bagiye kuyakorera bakaguramo inzoga ubundi baza bakarwana, twe batumeneye ibirahuri by’amadirishya tubura uwo twabaza.

Umugore wa Pascal avuga ko inzu yabo batayisenyeye, yagize ati: “Iriya nzu yarasenyutse natwe twabona uko yasenyutse tugakuraho amabati tukayagurisha kuko turi abakene nta kindi twari gukora…”

Ubwo yari atararangiza gusobanurira umunyamakuru, abaturage bari aho bose bahise bakomera bavuga ngo barabeshya ni bo bayisenyeye twese twari duhari.

Yakomeje agira ati, “Ayiweeee! Bantu b’Imana koko umuntu yakwisenyeraho inzu? Yego twaburaga udukwi two gucana tukareba hahandi hasenyutse tugakuramo udukwi two gutekesha.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, yasabye abaturage kwita ku bikorwa bahawe bakabifata neza. Ati: “Ubuse murumva tuzaguma muri uru? Twubakire umuntu ayisenyereho ngo kuko bazamwubakira iyindi kandi ari bantu bafite imbaraga bakomeye ntabwo ibyo byakomeza gutya. Uriya muryango turaza kuwegera tuwereke ko ibyo bakoze atari byo, ibindi bisigaye bagomba kubyikorera, ntabwo tuzubakira abakecuru n’abasaza ngo duhindukire tujye kubakira abantu bisenyeraho inzu kandi bafite n’imbaraga.

Meya Murenzi Jean Claude yakomeje abwira abaturage ko kwishakira aho baba ari inshingano zabo, icyo Leta ikora ari ukubunganira kugira ngo babone icumbi, bityo ngo ibyo babonye babifate neza ko kubaho neza no kuba heza ari inshingano z’umuturage ku gite cye mbere yuko ziba iza Leta.

 

Umwanditsi:

Hakizimana Yussuf

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.