Kigali-Rwanda

Partly cloudy
23°C
 

Kayonza: Abaturage basobanuriwe ko “hinga tugabane” mu nzuri itemewe

Yanditswe na Amani Claude

Ku ya Sep 19, 2018

Abayobozi b’Inzego z’ibanze n’abaturage bafite inzuri mu Karere ka Kayonza barasabwa kutongera guhinga mu nzuri ahubwo bakazikoresha icyo zagenewe. Usanga hari ibyo bise “hinga tugabane”; aho abantu bafite inzuri nini badakoresha bumvikana n’abahinzi bakazihingamo, nyuma umusaruro waboneka nyiri uguhinga n’ufite urwuri bakagabana umusaruro wavuye muri ubwo buhinzi.

Ibi ngo ntibyemewe kuko ubutaka bugomba gukoreshwa icyo bwasabiwe; inzuri ni izo kororeramo amatungo  nta bwo ari ubutaka bwo guhingaho.  Iki kibazo gikunze kugaragara cyane mu Ntara y’Iburasirazuba dore ko ari ho hari inzuri nini cyane.

Mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Kayonza Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred, yongeye kugaruka kuri iki kibazo. Yagize ati:“Abafite ubutaka bwagenewe kororeraho, mugende mubutunganye bukoreshwe icyo bwagenewe, kandi ibyo tuvuga tugiye kuza kubisuzuma turebe ko izo nzuri zikoreshwa neza kandi zinakoreye, turizera ko ibibazo twahanganye na byo mu minsi ishize tutazongera kubibona aho usanga inzuri zarahindutse imirima, aho tuzabisanga,  umuyobozi w’Umudugudu n’uw’Akagari muzabibazwa”.

Yakomeje agira ati:“Hari ikintu cya hinga tugabane, aho tuzayisanga mumenye ko tuzahera ku muyobozi tubimubaza aho kubibaza umuturage,  wowe muyobozi uzadusobanurira impamvu”.

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Ndego baheruka kuganira na Guverineri Mufulukye  mu Nteko z’abaturage,  bamugaragarije amakimbirane aterwa na “hinga tugabane”, aho bamwe bahinga bakarenga imbago bahawe bagasatira imirima y’abandi.  Hari abandi baturage bagaragaje ko umusaruro bakuye muri ubwo buhinzi wagiye wikubirwa na bamwe yaba abahinzi cyangwa ba nyiri inzuri, ibi byose kugira ngo bikemuke kandi hirindwe ko hakongera kuvuka amakimbirane hafashwe ikemezo cy’uko inzuri zikoreshwa icyo zagenewe.