Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Kayonza: Abafite ubumuga batuye kure ya kaburimbo bagiye kwegerwa

Yanditswe na HAKIZIMANA YUSSUF

Ku ya 16-10-2018 saa 17:00:17
Abagize Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu kurinda no kurengera umwana mu karere ka Kayonza ( Foto Hakizimana Y.)

Imirenge wa Ndego na Kabare ni yo yatoranyijwe mu Karere ka Kayonza ngo yitabweho by’umwihariko, ku kibazo cy’abafite ubumuga.

Ubuyobozi buvuga ko iyo mirenge yahiswemo kuko itagerwamo cyane n’abafatanyabikorwa b’Akarere kuko iri kure ya kaburimbo.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Harerimana Damascene, avuga ko iyo mirenge bazayiyoboramo abafatanyabikorwa bafasha abafite ubumuga kubona ubuvuzi n’ibindi.

Ati: “Tugira abafatanyabikorwa badufasha, ariko hari ubwo baza bagashaka gukorera hafi y’ibiro by’akarere cyangwa ahantu hagendeka hafi ya kaburimbo, iriya rero ni imirenge iri hirya, ni ahantu abafatanyabikorwa badakunda kugera”.

Muri iriya mirenge hazatoranywa imiryango ifite abana bafite ubumuga bababaye kurusha abandi bakurikiranwe ku buryo bwihariye n’umuryango ‘Hope and Home For Children’.

Murefu Mbabazi, umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Ndego, yagize ati: “Abana bafite ubumuga barahari mu murenge ariko twaburaga ubufasha, twageragezaga kububonera bake, ariko bose ntitubashe kubageraho kandi na bo babukeneye”.

Mutuyimana Celestin, umukozi wa ‘Hope and Home for Children’ yemeza ko ibikowa byabo bizaba bifite umwihariko ku miryango ifite abana bafite ubumuga izatoranywa.

Yagize ati: “Uko twe dukora, twita ku bana ku buryo bwuzuye, tubanza gukora ubusesenguzi tukamenya umwana uko ameze n’uko abayeho, ntabwo ari umwana gusa kuko tureba n’umuryango we tukabafasha duhereye ku buryo bameze kandi dushingiye ku by’ibanze bakeneye, kugira ngo mu gihe tuzaba tutagihari umuryango uzabashe gukomeza gukurikirana umwana kandi abayeho neza”.

Akomeza agira ati: “Imiryango izafashwa mu bijyanye n’imibereho, kwiteza imbere, ubuzima no kumenya niba umwana hari ubundi buvuzi bwihariye bwatuma amererwa neza, kumurinda akato no kumubonera ishuri ryamufasha. Nubwo twinjiye muri ubu buryo bwo gufasha dushingiye ku mibereho y’abana bafite ubumuga n’imiryango ntabwo tuzabikora twenyine tuzafatanya n’abandi bafatanyabikorwa”.

Nk’uko bitangazwa n’abafite aho bahuriye n’ibikorwa byo gufasha abafite ubumuga bo mu Karere ka Kayonza, hari abafatanyabikorwa usanga ibikorwa byabo birangirira mu kuvuza abana, kubaha insimburangingo n’inyunganirangingo gusa nyamara ngo ntibite ku gikorwa cyo gukurikirana imibereho y’imiryango barimo n’uburyo yafashwa gukomeza kurera umwana.

Harerimana Damascene, Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko ubu mu karere kose abafite ubumuga bakeneye amagare barenga 90%.

Umwanditsi:

HAKIZIMANA YUSSUF

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.