Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
24°C
 

Kayonza: Abafite ubumuga bashyikirijwe ikibuga kigezweho cyatwaye asaga miriyoni 14

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya 07-07-2019 saa 09:31:39
Nyuma yo gutaha iki kibuga gishya, abafite ubumuga bakiniyeho umukino wa Sitball

Abafite ubumuga bw’ingingo bo mu karere ka Kayonza bahawe ikibuga kigezweho kizajya gikinirwaho imikino itandukanye cyatwaye asaga miriyoni 14 z’amafaranga y’u Rwanda akaba ari mu rwego rwo kubafasha kurushaho gukora siporo no kwidagadura.

Iki kibuga kigendanwa cyubatswe mu Kigo cy’Urubyiruko cyo mu murenge wa Mukarange, cyaguzwe n’Akarere ka Kayonza ku bufatanye na  “Humanity and Inclusion” ndetse na Komite y’igihugu y’imikino y’abafite ubumuga “NPC-Rwanda” cyatashywe ku mugaragaro tariki 05 Nyakanga 2019.

Mu gutaha iki kibuga ku mugaragaro byaranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo; imikino ya Sitball yahuje amakipe y’imirenge ya Mukarange, Kabare ndetse na Murundi mu bagabo n’abagore.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Harerimana Jean Damascene yatangaje ko bishimiye gushyikiriza abafite ubumuga iki kibuga, avuga ko kizabafasha gukorera siporo ahantu hameze neza.

Ati : “Ni igikorwa kiza kandi dushima y’uko kigiye kudufasha kugira ngo abana bacu cyangwa se n’ikipe zacu z’abantu bafite ubumuga zibashe kwitoreza ahantu heza kandi  n’imikino izage ibera ahantu hameze neza.”

Ashimangira ko iki kibuga kizatuma amakipe y’aka karere y’abafite ubumuga arushaho gukomera.

Ati: “Imbogamizi ya mbere yari ikibuga, abantu bafite ubumuga gukinira ku kibuga gisanzwe cyabagoraga cyane urabona ni umukino bakina bicaye, gukinira kuri iki kibuga kiza biraborohera cyane bityo tukaba twizeye y’uko bizadufasha kugira ngo dukomeze kugira amakipe akomeye.”

Shyaka Octave wari uhagarariye “Humanity and Inclusion” akaba ari umuyobozi w’umushinga w’Iterambere ridaheza avuga ko kugura iki kibuga bari bagamije gufasha abafite ubumuga kubona ibikorwa remezo bibafasha gukora siporo.

Ati : “Hano hari abantu bafite ubumuga dusanzwe dukorana mu bikorwa bigiye bitandukanye by’iterambere ariko byagera mu gukora siporo ugasanga bafite imbogamizi ihambaye yo kutagira ahantu hazima bakinira.”

Avuga ko nyuma yo kugeza iki kibuga muri Kayonza na Rutsiro uyu mushinga ukoreramo, mu minsi iri imbere barateganya kwagura bakaba bafatanya na NPC kugira ngo ibikorwa remezo bigere mu gihugu hose.

Tuyizere Etienne, umwe mu bafite ubumuga ukina volleyball atangaza ko bishimiye iki kibuga kiza bahawe, bityo ko kizabafasha kurushaho kwitabira siporo.

Ati : “Twabyakiriye neza, mu by’ukuri byadushimishije, mu mikinire yacu hari ikintu kigiye guhinduka kuba tubonye ikibuga gishya ubu tugiye kugerageza twitabire siporo dushishikarize na bagenzi bacu, ikibuga nk’iki ngiki kiza kigiye kuduha izindi mbaraga noneho dukore siporo ku rwego rwiza.”

Aka karere ka Kayonza gasanzwe gafite ikipe y’abagore n’abagabo y’umukino wa Volleyball y’abafite ubumuga ikina muri shampiyona y’igihugu ya Sitting Volleyball ndetse na Sitball.

 

Nyuma yo gutaha iki kibuga gishya, abafite ubumuga bakiniyeho umukino wa Sitball

Umwanditsi:

NKOMEJE GUILLAUME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.