Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Kayirebwa azaririmba mu gitaramo cyateguwe n’ikigo giharanira amahoro

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 17-06-2018 saa 09:43:16
Umuhanzi Kayirebwa Cécile azataramira abanyarwanda batuye muri leta ya Indiana muri leta zunze ubumwe z'Amerika

Ikigo gishinzwe guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge, amahoro no kubabarira (Peace Center for Forgivennes and Reconciliation) cyashinzwe n’Abanyarwanda baba muri leta ya Indiana muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bateguye igitaramo kizaririmbamo umuhanzi Kayirebwa Cécile.

Umuhanzi Kayirebwa Cécile azataramira abanyarwanda batuye muri leta ya Indiana muri leta zunze ubumwe z’Amerika

Kizito Kalima uhagarariye iki kigo ari na we wagitangije, avuga ko igitaramo Kayirebwa azaririmbamo giteganijwe tariki ya 25 Kanama 2018 mu mujyi wa South Bend muri Leta ya Indiana.

Umuhanzi Kayirebwa ufatwa na benshi nk’ikitegererezo kuri bo, azasusurutsa abatuye muri Amerika na Canada. Kizito yabwiye Imvaho Nshya ko hari andi matorero nyarwanda azafasha Kayirebwa kuririmba.

Ati “Hazabamo abahanzi benshi bakizamuka bazamubanziriza, ikindi nuko azafashwa kubyina n’itorero nyarwanda ryo muri Indiana rizwi nka Hoza Dance Troupe”.

Kizito avuga ko umusaruro wose uzava muri iki gitaramo, uzakoreshwa mu bikorwa byo guteza imbere urubyiruko rubifashijwemo na PCFR. Biteganijwe ko igitaramo kizabera muri Waterford Estates Lodge guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa tanu z’ijoro. Iki gitaramo kizaba kibaye ku nshuro ya gatatu, kuva mu 2016.

Umuhanzi Kayirebwa yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo; Kana, Kayitesi, Urwanamiza, Iwacu, Mbateze igitego n’izindi.

 

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

2 Comments on “Kayirebwa azaririmba mu gitaramo cyateguwe n’ikigo giharanira amahoro”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.