Kayibanda ashinga Parmehutu yari mu murongo w’abakoroni – Dr. Bizimana

Yanditswe na Mugabo Lambert

Ku ya 01-07-2019 saa 09:24:24
Umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Nyanza, witabiriwe n'abayobozi banyuranye (Foto Akarere ka Nyanza)

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr. Bizimana Jean Damascene, yatanze ikiganiro kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, uko ingengabitekerezo yayo yigishijwe izanywe n’abakoroni, avuga ko ubwo Kayibanda yashingaga Parmehutu yari mu murongo umwe n’uw’abakoroni.

Yabitangarije mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mayaga, wabaye ejo hashize ku cyumweru tariki 30 Kamena 2019, mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Muyira mu kagari ka Nyundo, ahanashyinguwe mu cyubahiro imibiri irenga ibihumbi 85 y’Abatutsi bazize Jenoside.

Kayibanda Gregoire wabaye Perezida wa Repubulika ya mbere, ni na we washinze Parmehutu. Uyu ngo yari mu murongo umwe n’ubukoroni nk’uko Dr. Bizimana yabishimangiye agira ati: “Ubutumwa bwa Musenyeri Perrodain burimo ingengabitekezo ya Jenoside kandi imyumvire ya Kayibanda ashinga Parmehutu yari mu murongo umwe n’uw’abakoroni kuko bwuzuyemo kwanga Abatutsi kuko yafataga Umututsi nk’ufite imico mibi gusa”.

Akaba yaravuze ko imyaka 25 ishije ariko iyo urebye abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside ari abo mu gisekuruza cya Parmehutu bakuranye ibitekerezo by’urwango. Ati: “Biragoye ko abonse amashereka ya Jenoside bakosoka. Amateka ntitwayasubiza inyuma ariko ntibizongera”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG yavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside yigishijwe izanywe n’abakoroni, ndetse agaruka uko yateguwe, avuga ko Jenoside itapfuye kuba. Ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe igihe kirekire, si ikintu cyapfuye kwikubita aho. Hari ibimenyetso byinshi bibihamya binagaragarira mu nyandiko”.

Avuga ku migendekere ya Jenoside mu Majyepfo, Dr. Bizimana yagize ati “Jenoside mu Majyepfo yatinze gutangira kandi ni byo kuko abenshi bari muri PL na PSD. Abahutu bo mu Majyaruguru bandikiye abo mu Majyepfo bavuga ko Abatutsi babamaze binyuze mu Nkotanyi ndetse babasaba kutaba ba barihima kuko nabo Abatutsi batazabarebera izuba.”

Mu mateka, ubwo abakoroni bavaga mu Rwanda, basize u Rwanda ari igihugu kirangwa n’urwikekwe, inzangano, umwiryane, ndetse bamwe mu Banyarwanda bamaze kumeneshwa ngo si Abanyarwanda nk’abandi.

Mu mpera za 1959, MDR PARMEHUTU yitabiriye izo nyigisho inazishyira mu bikorwa. Abanyarwanda benshi barishwe, amazu aratwikwa, inka ziraribwa, abarokotse bahungira mu bihugu bikikije u Rwanda, umubare munini wabo uhungira muri Uganda, abandi i Burundi, Tanzania, Kongo na Kenya.

U Rwanda rwasubiranye ubwigenge mu 1962 nyuma y’ubwicanyi bwari buyobowe na MDR PARMEHUTU bwahitanye Abatutsi benshi abandi bakameneshwa mu gihugu. Iryo shyaka ni ryo ryahise rigororerwa kuyobora u Rwanda. Ku butegetsi bwayo (1962-1973) n’ubwa MRND ya Habyarimana (1973-1994) nta na bumwe bwakemuye ibibazo by’amacakubiri u Rwanda rwasigiwe n’abakoroni.

Muri uyu muhango wo kwibuka, Gakuru Appollinarie uvuka ku Mayaga i Karama ka Shari, yatanze ubuhamya bw’inzira yanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu buhamya bwe, yagize ati: “Reka mbabwire ihwa ryanjombye. Jenoside nta bwo ari impanuka ahubwo yarateguwe. Umuturanyi witwa Ndahayo yajyaga mu nama i Kiruhura anyuze iwacu.”

Akaba ahamya ko muri Jenoside bari birwanyeho, ariko birangira babishe. Ati “Nge na mukuru wange badukoreye ibya mfura mbi. Nari nzi ko mukuru wange batazamwica kuko yari afite umugabo w’umuhutu gusa bamwishe urw’agashinyaguro. Umugabo wa mukuru wange nta bwo yamuhagazeho. Imana yampagazeho ndarokoka.”

Mu muhango w’ijoro ryo kwibuka wabanjirije uyu munsi, umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yashimiye Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, anashimira buri wese wagize uruhare kugira ngo urwibutso rwashyinguwemo ku munsi w’ejo hashize, ikiciro cyarwo cya mbere ngo kirangire.

Akomeza agira ati “Mboneye ho kugaya umuntu wese wumva ko yakwitandukanya na Leta n’Umuyobozi wahagaritse Jenoside akadusubiza ubuzima kandi muge mwibaza muti ‘iyo Inkotanyi zidahagarika Jenoside biba bimeze bite?”

Uyu muhango wo kwibuka witabiriwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Hakuziyamye Soraya akaba ari n’Imboni y’Akarere ka Nyanza, Minisitiri w’Umurimo n’Abakozi ba Leta Kayirangwa Rwanyindo Fanfan, Minisitiri w’Ubutabazi Eng. Kamayirese Germaine, Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnston, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo CG Gasana Emmanuel n’abandi.

Umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Nyanza, witabiriwe n’abayobozi banyuranye (Foto Akarere ka Nyanza)

Umwanditsi:

Mugabo Lambert

One Comment on “Kayibanda ashinga Parmehutu yari mu murongo w’abakoroni – Dr. Bizimana”

  1. Birarenze,ibyabereye iwacu ni agahomamunwa peeee!!!!Gusa ntibizasubire kabisa,twiyubakire u Rwanda mu iterambere rihoraho kandi ruzira ingengabitekerezo ya jenoside,Kandi turinda n’ingufu nyinshi ibyagezweho.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.