Kigali-Rwanda

Partly cloudy
21°C
 

Katare: Impuguke zavuye mu Buyapani zirimo  gutanga amahugurwa ku bakinnyi bo  mu Rwanda

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 03-08-2019 saa 08:03:14
Abatoza b'impuguke bari kwereka aba bakinnyi uburyo bw'imikinire

Abatoza b’impuguke 3 mu mukino wa Karate  baturutse mu Buyapani bari mu Rwanda aho baje mu gikorwa cyo guhugura no kongerera ubumenyi abakina uyu mukino mu Rwanda.

Iyi akaba ari inshuro ya 3 abatoza baturutse mu Buyapani  baje mu Rwanda aho boherezwa n’ihuriro ry’abakinnyi ba Karate mu Buyapani “Japan Karate Association/JKA”. Iyi gahunda  ikaba iba igamije kogerera ubumenyi abakina uyu mukino ndetse no kubazamura mu ntera kuko basoza bakoze ibizamini bibibemerera.

Iki gikorwa cyatangiye tariki 02 Kanama 2019  ni  inshuro ya 3 kuko   bwa mbere  cyabaye muri 2015 ubwo u Rwanda rwinjiraga muri iri huriro, bagaruka muri 2018 n’uyu mwaka wa 2019.

Izi mpuguke mu mukino wa Karate ziri mu Rwanda  ziyobowe na  Kamino ufite umukandara w’umukara dani ya 7,  Ugusu  ufite umukandara w’umukara dani ya 5 na Dr. Harano ufite dani ya 4. Bari kumwe  kandi n’umukinnyi ukiri muto Watanabe  ufite umukandara w’umukara dani ya 2.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda “FERWAKA”, Uwayo Theogene yavuze ko aya mahugurwa aba ari ukwibutsa iby’ibanze kuri uyu mukino. Ati: “Karate ni siporo ariko ikintu cyose cyubakiye ku kindi, iyo utangiye neza n’ibindi urabishobora ariko iyo watangiye nabi hari aho ugera ntuharenge.”

Yakomeje avuga ko ari yo mpamvu uyu mwaka wa 2019 hajemo n’abana bari munsi y’imyaka 15  ntibibe ari abakinnyi bakuru gusa ndetse n’abatoza.

Umuyobozi  w’agateganyo  wa Siporo muri  Minisiteri y’umuco na Siporo “MINISPOC”, Rurangayire Guy usanzwe anakina uyu mukino akaba anakuriye JKA mu Rwanda  yatangaje ko muri uyu mukino kwihugura bihoraho. Yavuze ko bi ari ukuzamura urwego no kwiyungura ubumenyi kugira ngo abahuguwe nabo bazahugure abandi.

Yakomeje avuga ko hari ibyo biga bisanzwe ariko harimo n’ibyo mu kiciro cyo hejuru. Ashimangira ko ubu mu Rwanda abona Karate iri ku rwego rwiza.

Aya mahugurwa  yitabiriwe n’abakinnyi 140 bose hamwe barimo abana  n’abakuru yatangiye tariki 02 Kanama 2019 biteganyijwe ko asozwa   ejo ku  Cyumweru tariki 04 Kanama 2019 aho hari n’abagomba kuzamurwa mu ntera mu kiciro k’imikandara.

Abakinnyi bakuru bagiye gutangira imyitozo

Abatoza b’impuguke bari kwereka aba bakinnyi uburyo bw’imikinire

Banyuzagamo bakabereka urugero

Abana nabo bahawe imyitozo yihariye

Umutoza reba niba barimo kubikora neza

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.