Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Karting: Combes na Tamara ni bo begukanye irushanwa rya “Go-Kart Race”

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Jun 3, 2019

Combes François mu kiciro cy’abakuru na Tamara Gebbers mu bakiri bato ni bo batwaye irushanwa ry’umukino wo gusiganwa mu tumodoka duto rizwi nka  “Go-Kart Race” ryabereye i Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali kuva tariki 01-02 Kamena 2019.

Ni isiganwa ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa mu modoka mu Rwanda “RAC” ryatangiye ku wa Gatandatu tariki 01 Kamena 2019, abasiganwa bimenyereza umuhanda w’aho bita  kuri Pilipili i Kibagabaga.

Iri siganwa rikaba ryari ryitabiriwe n’abakinnyi bagera ku 180 barimo abakuru n’abato bari munsi y’imyaka 18 (12 kugeza kuri 16 ndetse n’abari hagati y’imyaka 16 na 18).

Combes François yaje ku mwanya wa mbere, akurikirwa na Clement Soyer naho Gianca Davite usanzwe umenyerewe mu masiganwa y’amamodoka asoreza ku mwanya wa 3.

François Combes wegukanye irushanwa ryo gusiganwa mu tumodoka duto nyuma yo gusoza ari ku mwanya wa mbere mu bakuru

Mu bakiri bato, Tamara Gebbers ni we wabaye uwa mbere, Raphael Gebbers aza ku mwanya wa kabiri naho Achille Moyer aba uwa gatatu.

Mu kiciro cy’amakipe, Akagera Business Group (AGB) ni yo yahize ayandi muri iri siganwa, ikurikirwa n’ikipe ya Banki ya Kigali ku mwanya wa kabiri naho ikipe ya Marriott Hotel isoreza ku mwanya wa 3.

Yannick Dewalque, umwe mu bakinnyi b’ikipe y’Akagera Business Group yatangaje ko gutwara utu tumodoka duto atari ibintu byoroshye ko bisaba ubuhanga bwinshi, akaba yifuza ko mu masiganwa ataha imihanda yakwagurwa kuko yabagoye cyane.

Ati : “Turiya tumodoka turihuta cyane bisaba ubukorikori. Kanzunguje cyane ntakaza amasegonda ariko nk’ikipe twitwaye neza. Mu kuzenguruka mwabonye ko guca ku wundi muntu byari bigoye, ubutaha bazagure imihanda.”

Ntirushwa Noella wari uhagarariye irushanwa rya Karting yatangaje ko bishimiye uko ryagenze muri rusange, avuga ko bateganya ko mu gihe kiri imbere ryazajya riba muri kwezi.

Ati: “Muri rusange uko twari twariteguye ni ko ryagenze haje abantu benshi kurusha uko twari twabiteganyije. Ni igikorwa twifuza ko kizajya kiba buri kwezi aho tuzajya tuyikorera ahantu hatandukanye kuko ubu ntabwo turabona ahantu hacu ho gukurera.”

Yoto Fabrice, umwe mu bategura iri siganwa na we yemeza ko ryabaye ryiza cyane ndetse akaba avuga ko ryabahaye ikizere cy’uko mu gihe kiri bashobora kuzabona abakinnyi benshi beza bazajya bitarira amasiganwa y’amamodoka.

Ati: “Ni isiganwa ryagenze neza kuko twakoze ibyiciro byose byabashije gukina kandi barishima, ikindi cyadushimishije cyane byaduhaye ikizere cy’uko mu minsi iza tuzagira aba pilote benshi beza muri uyu mukino.”

Iri siganwa rya Karting rikaba rizakurikirwa n’irindi rizabera i Huye rikazahurirana n’isiganwa ryo gusiganwa ku mamodoka rya “Rallye de Huye”, tariki 29-30 Kamena 2019.

François Combes wegukanye irushanwa ryo gusiganwa mu tumodoka duto mu kiciro cy’abakuru