Kigali-Rwanda

Partly cloudy
21°C
 

Karongi:Kwihaza mu biribwa nta bwo byagerwaho nta terambere rihari-Dr Mukeshimana

Yanditswe na admin

Ku ya 28-10-2017 saa 13:43:49
Minisitiri Dr Mukeshimana yerekwa ibyo abanyakarongi bagezeho mu iterambere ry'ubuhinzi (Foto Vestine D)

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr Mukeshimana Geraldine, yasabye abaturage bo mu karere ka Karongi kwitoza gutegurira abana babo indyo yuzuye, kandi bagaharanira kwiteza imbere kuko akenshi umuturage udafite iterambere no kwihaza mu biribwa bitamworohera.

Ubu butumwa yabutanze kuwa 26 Ukwakira 2017, mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ibiribwa ku isi, umunsi wabereye mu karere ka Karongi.

Minisitiri Dr Mukeshimana yerekwa ibyo abanyakarongi bagezeho mu iterambere ry’ubuhinzi (Foto Vestine D)

Ni umunsi mukuru waranzwe no gutera ibishyimbo ku musozi wa Remera mu murenge wa Rubengera, gutanga inka 18 muri gahunda ya Girinka, no guha abana indyo yuzuye, byose bigamije kurwanya imirire mibi.

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr Mukeshimana Geraldine, yavuze ko kwihaza mu biribwa ari ngombwa mu buzima bwa muntu, kuko ari byo bituma ubuzima buba bwiza ndetse akanashobora gukora imirimo ya buri munsi imuteza imbere.

Yavuze ko nubwo magingo aya ku isi hakibarurwa abaturage bakabaka miliyoni 800 badafite ibibatunga bihagije, ariko u Rwanda ubu rwishimira ko muri rusange ibiribwa bihari.

Ati “Kwihaza mu biribwa no kurya indyo yuzuye nta bwo byagerwaho nta terambere rihari, cyane cyane iterambere ry’icyaro, ni yo mpamvu dushimangira intego y’iterambere rirambye mpuzamahanga na gahunda y’iterambere ku isi.

Intego ya mbere ireba guca ubukene bukabije ku isi hose, intego ya kabiri ni uguca inzara n’ubukene, ndabasaba guhashya imirire mibi mu bana, ababyeyi tugerageze guha abana bacu indyo yuzuye no guhashya imirire mibi, iyo umwana atariye neza nta bwo agwingira ku mubiri gusa agwingira no mu bwenge. Hari abagira imirire mibi atari uko ababyeyi babo bakennye, muhinge mushaka kuva mu mirire mibi.”

Ndayisaba Jonas, ushinzwe ubuzima mu karere ka Karongi, yavuze ko mu bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2014-2015 bwagaragaje ko kugwingira kw’abana bari munsi y’imyaka itanu muri Karongi biri kuri 49,1%, ariko bakaba bakomeje gufata ingamba.

Ati “Twafashe ingamba zo kwihaza mu biribwa, zirimo gushishikariza abaturage kugira akarima k’igikoni, korora amatungo, guhinga ibihingwa by’ingandurarugo, tubigisha gutegura indyo yuzuye irimo ibyubaka umubiri, ibirinda indwara n’ibitera imbaraga.

Gusa imirire mibi iterwa n’ikibazo cy’ibiribwa bidahagije ndetse n’abatazi gutegura indyo yuzuye, tugerageza gufatanya n’abafatanyabikorwa n’abajyanama b’ubuzima”.

Habiyaremye Pierre Celestin, umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’Uburengerazuba, avuga ko ikerekezo bafite ari uko mu mwaka wa 2030 abaturage bose bazaba bihaza mu biribwa.

Yakomeje agira ati “Muri iyi myaka irindwi turakataje mu gushyira imbaraga mu guhuza ubutaka, kurwanya imirire mibi, guhinga kinyamwuga, kwihaza mu biribwa no gusagurira amasoko.”

Bamwe mu baturage bo muri aka karere baganiriye n’Imvaho Nshya, bagaragaje ko biteguye gushyira mu bikorwa gahunda zitandukanye Leta ibashyiriraho zigamije kubafasha kwihaza mu biribwa no gusagurira amasoko. Uyu munsi wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Gushora imari mu kwihaza mu biribwa n’iterambere ry’icyaro”.

DUSINGIZUMUREMYI VESTINE

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.