Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
22°C
 

Karongi:Inzego z’ubuyobozi ziributswa kunoza imikoranire n’itangazamakuru

Yanditswe na DUSINGIZUMUREMYI VESTINE

Ku ya Mar 17, 2018

Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) ruributsa abayobozi mu nzego z’ubuyobozi zitandukanye kunoza imikoranire n’itangazamakuru, bakuzuzanya kugira ngo buri rwego rugere ku nshingano zarwo mu buryo bworoshye.

Bimenyimana Robert, asaba ubwuzuzanye hagati y’itangazamakuru n’inzego z’ubuyobozi

Abayobozi basabwe kumva ko gutanga amakuru atari impuhwe baba bagiriye umunyamakuru ahubwo ko ari inshingano, abanyamakuru nabo bakumva ko bagomba gutangaza amakuru y’ukuri bahagazeho.

Mu nama yabereye mu karere ka Karongi mu cyuweru gishize, ihuje urwego rw’Umuvunyi, urwego rw’itangazamakuru ryigenzura, urwego rw’igihugu rw’imiyoborere, abanyamakuru n’inzego z’umutekano, hagarutswe ku itegeko rigenga gutanga amakuru no kuyatangaza.

Bimenyimana Robert, umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’itangazamakuru mu rwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB), yavuze ko bari muri gahunda yo kuzenguruka igihugu cyose baganira n’abayobozi b’inzego bwite za Leta, inzego z’umutekano ndetse n’abanyamakuru bakorera muri buri karere, ku itegeko ryo kubona amakuru no kuyatangaza.

Bimenyimana yavuze ko iyi gahunda yatekerejwe nyuma yo kubona ko harimo ukugongana hagati y’itangazamakuru n’abayobozi, aho usanga ngo umuyobozi yanze gutanga amakuru ati nzayaha umunyamakuru nzi kandi anyeretse ikarita, ku rundi ruhande ugasanga hari abanyamakuru batangaza inkuru z’ibihuha.

Yagize ati “Mu kiganiro twagiriye kuri radiyo y’i Karongi twaje kubwirwa ko inzego z’ibanze zigerageza kubangamira umuturage wavuganye n’itangazamakuru bakamwima serivise zijyanye n’ubuyobozi, tuba twaje kubabwira ko umuturage afite uburengenzira ku makuru, ashobora kuyabaza, ashobora kuyatanga, buri wese agomba gutanga amakuru y’ukuri kandi yizewe.

Tunabwira abayobozi ko ari inshingano zabo gutanga amakuru si impuhwe, kandi ko ari n’umwanya wo kumenyekanisha ibyo bakora”.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Bagwire Esperance, yasabye abayobozi n’abanyamakuru gukurikiza amategeko, kandi buri wese akubahiriza inshingano ze.

Yakomeje agira ati “Hari amakuru yamenyekanye ko hari abayobozi bahohotera itangazamakuru cyangwa bagahohotera abaturage batanze amakuru, ubu tugiye kubikurikirana nta bwo bizongera”.

Mugeni Cecile, umukozi w’urwego rw’Umuvunyi, na we yavuze ko itegeko ryerekeye kubona amakuru ryasohotse mu mwaka wa 2013 kandi ko bigaragara ko umubare munini utari warimenya, bakaba bakomeje gukora  ibishoboka byose barimenyekanisha.

Ati “Dukora ibishoboka kugira ngo rimenyekanishwe bityo dukureho icyuho cyabaga hagati y’abayobozi, cyane cyane abayobozi b’inzego z’ibanze n’abanyamakuru  ni uko turimo tugenda tubisobanura, ririmo riragenda risobanurwa mu nzego z’ibanze mu turere dutandukanye, ubu muri uyu mwaka tugeze ku karere ka kenda”.

Abanyamakuru nabo bagaragaje ko biteguye kurushaho kunoza imikoranire n’ubuyobozi bw’inzego zitandukanye, dore ko n’ubusanzwe ngo bahuriye ku ntego yo guteza imbere umuturage.