Kigali-Rwanda

Partly cloudy
23°C
 

Karongi:Ibuka irasaba ko amateka ya Jenoside abungabungwa

Yanditswe na DUSINGIZUMUREMYI VESTINE

Ku ya Apr 18, 2018

Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, Ibuka, mu karere ka Karongi, usaba ko hakorwa ibishoboka byose amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akabungabungwa, kugira ngo atazazima.

Perezida wa Ibuka mu karere ka Karongi Habarugira Isaac, avuga ko mu rwego rwo gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu batangiye umushinga wo kwegeranya amateka agiye yihariye bijyanye n’agace Jenoside yakorewemo, kugira ngo n’abarimo kugana mu zabukuru nibasaza bazasige amateka bazi yaranditswe.

Perezida wa Ibuka mu karere ka Karongi Habarugira Isaac avuga ko amateka ya Jenoside agomba kubungabungwa

Ati “Abarokotse Jenoside abenshi bari kuba abasaza, bari kugana mu zabukuru, twifuje ko twagira amateka tubakuraho, ni muri urwo rwego twatangiye kugenda twegeranya amateka dukurikije ibice bimwe na bimwe byagiye  bikorerwamo ubwicanyi bukabije.

Nko mu murenge wa Bwishyura tumaze kubona amateka yaho, igice cya Mugonero nabo batubwiye ko bagiye gutegura igitabo kizaba gikubiyemo ayo mateka, za Birambo ndetse n’ahandi hirya no hino nabo batubwiye ko bagiye gutangira ayo mateka hifashishijwe abantu bakuru baho bazi uburyo Jenoside yateguwemo n’uburyo yashyizwe mu bikorwa”.

Ndagijimana Samuel, umwe mu baharokokeye, avuga  ko ikibazo bafite ari ababo bashyinguye mu buryo butabahesheje icyubahiro, bakaba basaba ko hagira igikorwa inzibutso bashyinguyemo zigatunganywa.

Ati “Abenshi nk’ubu baracyanyagirirwa hano hanze, twifuza ko aba bantu bashyingurwa mu buryo bahawe icyubaharo gikwiye, mu buryo n’undi wese uza abona ko bahawe icyubahiro kibakwiriye, ku buryo bugaragaza amateka”.

Mu kubungabunga amateka ya Jenoside, itorero ry’abadivantisite b’umunsi wa karindwi bo kuri Ngoma,  bavuga ko itorero ryabo ryateganyije miliyoni 35 zo gutunganya urwibutso rwa Jenoside rwa Ngoma,  kugira ngo rube urwibutso rwujuje ibisabwa by’ibanze, ariko mu nyingo yakozwe hagaragaye ko kugira ngo rutunganywe neza hakenerwa amafaranga miliyoni zirenga 70.

Ndayisaba Francois, umuyobozi w’akarere ka Karongi, avuga bimwe mu byo bagiye gukora mu kubungabuga amateka ya Jenoside mu rwibutso rwa Ngoma, harimo guhuza inzego zitandukanye bakareba icyakorwa mu maguru mashya, kugira ngo bahuze ubushobozi barebe ko ingengo y’imari ikenewe yaboneka vuba.

Ati “Tugiye kwicarana tuganire turebe inkunga yabo icyo izakora ndetse n’icyaba gisigaye, wenda akarere, inzego zitandukanye n’abafatanyabikorwa  batandukanye mu rwego rw’akarere twakwicara umusanzu batanze natwe tukongeraho kugira ngo uru rwibutso rubashe kuzura.”