Karongi:Hagiye gukorwa ubushakashatsi bugamije kurandura igwingira ry’abana

Yanditswe na admin

Ku ya Dec 19, 2017

Mu bigo nderabuzima bya Munzanga na Kibuye mu karere ka Karongi, hagiye gukorerwa ubushakashatsi bugamije gusesengura ikibazo k’igwingira ry’abana, n’uburyo cyabonerwa umuti urambye.

Ni ubushakashatsi buzakorerwa ku bana 900 bari munsi y’imyaka ibiri, bukazamara umwaka umwe.

Umukozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’ubuzima mu karere ka Karongi, Sagahutu Jean Baptiste, avuga ko ubu bushakashatsi buzakorwa muri gahunda yo guhangana n’ikibazo k’igwingira ry’abana muri aka karere, dore ko ngo mu bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2014-2015 bwagaragaje ko 49,1% by’abana bari munsi imyaka itanu bagwingiye.

Ati “Uyu mushinga tuwitezeho byinshi, ibyo bazakuramo bizaduha imyitozo tuzajyana mu bindi bigo nderabuzima, ubusanzwe imirire mibi mu karere ka Karongi ni ikibazo gihangayikishije cyane aho turi kuri 49,1% by’abana bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye.

Ubu dufatanyije n’abafatanyabikorwa turi gukumira ko hagira abandi bana bagwingira, twafashe ingamba zirimo gahunda ya Shisha Kibondo, amata ku bana bari munsi y’imyaka itanu, akarima k’igikoni, igikoni cy’umudugudu, na Ongera”.

Niyibizi Gaspard, ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’umushinga wo gukurikirana imirire mibi wita cyane ku kibazo cyo kugwingira, uterwa inkunga na Abasade y’ u Busuwisi mu Rwanda, yavuze ko amakuru azava muri ubu bushakashatsi azasesengurwa, akaba ari yo baheraho bashaka igisubizo cy’ikibazo cy’igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka itanu.

Yagize ati “Ubushakashatsi nyir’izina buzakorerwa ku bana bari munsi y’imyaka ibiri.Nyuma y’ubushakashatsi amakuru amaze gusesengurwa yakiriwe hazakurikiraho gushaka ibisubizo bijyanye n’amakuru azaba yabonetse”.

Abajyanama b’ubuzima ni bamwe mu bazifashishwa muri ubu bushakashatsi, aho bazakora ubukangurambaga bashishikariza ababyeyi korohereza abazakora ubushakashatsi ndetse bagaherekeza abana gupimwa.

Abaturage bo muri aka karere ka Karongi muri rusange barasabwa kuzorohereza abazakora ubushakashatsi, kandi bagasabwa by’umwihariko gukomeza gushyira mu bikorwa gahunda zitandukanye Leta yashyizeho, zigamije gukumira imirire mibi mu bana, dore ko ngo umwana wagwingiye mu gikuriro akenshi binajyana no kugwingira mu bwenge.

DUSINGIZUMUREMYI VESTINE