Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Karongi:Abatuye ahataragera amashanyarazi bijejwe ko azabageraho vuba

Yanditswe na DUSINGIZUMUREMYI VESTINE

Ku ya Feb 26, 2018

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi, burizeza abaturage b’Umurenge wa Twumba n’abatuye mu yindi mirenge y’icyaro ko harimo gukorwa ibishoboka byose ngo amashanyarazi abagereho vuba.

Isantere y’ubucuruzi ya Dege ntirageramo amashanyarazi (Foto Vestine D)

Ubuyobozi bw’aka karere buravuga ibi mu gihe abaturage bo mu murenge wa Twumba bavuga ko baramutse bahawe amashanyarazi biteguye kuyabyaza umusaruro iterambere rikihuta.

Kwisanga Ephrem, utuye mu mudugudu wa Rugeyo mu kagari ka Gitabura akaba akorera mu isantere ya Dege, avuga ko kuba nta bikorwa by’iterambere bigaragara mu gace batuyemo, biterwa nuko amashanyarazi atarabageraho, ariko ngo baramutse bayabonye bahanga imirimo yihutisha iterambere.

Ati:“Ntuye mu isantere y’ubucuruzi ya Dege iri gutera imbere, umuriro tuwubonye twatera imbere mu bucuruzi, dukeneye amashanyarazi cyane, hirya no hino ahantu hari umuriro bateye imbere kubera ko barara bakora bikarushaho kongera ubushobozi bafite, ariko twebwe saa mbiri tuba turekeye gukora kuko haba hari umwijima”.

Nyirarukundo Clementine, we yemeza ko babonye amashanyarazi batabura ibyo bakora, kuko abenshi bicaranye ibishoro byabo ariko bakaba barabuze icyo bakora kubera ko batagira amashanyarazi.

Ati:“Abafite umuriro bateye imbere, nta muntu w’umusore udafite icyo akora, natwe uhageze twagira ikintu dukora kuko dufite imbaraga hakabamo n’abafite ibishoro ariko kubera nta muriro ukabura icyo wagikoresha”.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Bagwire Esperance, yizeza aba baturage ko ikibazo cyabo bakizi kandi ko ubuyobozi buri gukora ibishoboka byose kugira ngo amashanyarazi abegerezwe.

Ati:“Muri Twumba kimwe n’indi mirenge cyane cyane y’icyaro umuriro uracyari ku rugero rwo hasi, mu rwego rw’akarere ubu turi kukigereranyo cya 23,1% bishatse kuvuga ko umuriro ukenewe haba muri Twumba no mu yindi mirenge.

Turi gushyiramo imbaraga ku bufatanye na REG, dufite intumbero ko muri iyi myaka irindwi iri imbere mu gihugu hose umuriro uzaba uhagera, muri iyo gahunda hari umuyoboro uteganyijwe uzava i Gihombo ya Nyamasheke ukagaburira Gishyita, Twumba Rwankuba na Mutuntu, turashyiramo imbaraga dufatanyije na REG kugira ngo umuriro abaturage bawugezweho n’iterambere ryihute”.