Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Karongi: Yeretse urubyiruko ubukungu bwihishe mu buhinzi bwa kawa

Yanditswe na DUSINGIZUMUREYI VESTINE

Ku ya 11-01-2018 saa 07:51:44
Uyu muhinzi arasaba urubyiruko kwitabira guhinga kawa (Foto Dusingizumuremyi V)

Bandora Baritazari afite imyaka 62, atuye mu kagari ka Mataba mu murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi yasabye urubyiruko kwitabira ubuhinzi bwa  kawa  kuko ihishemo  ubukungu bwinshi.

Uyu muhinzi arasaba urubyiruko kwitabira guhinga kawa (Foto Dusingizumuremyi V)

Uyu muhinzi wa kawa avuga ko yatangiye guhinga kawa afite imyaka 12, aho yatangiriye ku biti 50, nyuma akagenda abyongera ariko kugeza ubu ikaba imaze kumugeza  ku mitungo ya Miliyoni zirenga 100.

Ati “Mu myaka itatu ndateganya kuva kuri toni 8 nkagera kuri toni 10, ubu kawa yatumye nkora ingendoshuri mu gihungu no hanze yacyo, ikawa izana amadevize mu gihugu nkaba numva ikawa ifite akamaro kanini. Ndakangurira urubyiruko kwitabira ubuhinzi bwa kawa  kuko ubu kawa isigaranye abasaza gusa kandi ari igihingwa kihishemo ubukungu”.

Yakomeje agaragaza ibyiza byo guhinga kawa n’uburyo yagiye imufasha kwikemurira ibibazo bijyanye n’ubushobozi yabaga afite. Ati “Gusakara inzu, kwambara byasabaga kugurisha ikawa, mfite inzu eshatu nubatse, naguze isambu ya hegitari zirenge ebyiri zirimo urutoki, ishyamba n’ibindi, mfite ikawa ibiti 2500 muri zo harimo kawa 1500 zisarurwa, aho uyu mwaka nasaruye toni 5704,5 ikilo kimwe k’ibitumbwe kiri hagati y’amafaranga y’u Rwanda 240 kugeza kuri 270 bitewe n’ubwiza bwayo, mu myaka irenga 50 maze mpinga kawa maze kugera kugera kuri byinshi byiza.

Uyu muhinzi ahamya ko ibanga akoresha ari uko ikawa ayigira iye, akayiyumvamo akayikorera, akayisasira agashyiraho ifumbire akayikiza ibisambo, agakurikiza gahunda y’abajyanama b’ubuhinzi n’ibindi.

Kuri ubu ikintu  avuga ko aha agaciro ni ubuhinzi bwa Kawa, urutoki n’ubworozi (inka)aho afite hegitari y’urutoki ataburamo amafaranga ibihumbi 60 ku kwezi ndetse n’ibihumbi 50 byo ku nka zikamwa bya buri kwezi. Bityo akaba asaba urubyiruko gutinyuka bagakora ubu bihinzi kuko nta gihombo.

Umwanditsi:

DUSINGIZUMUREYI VESTINE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.