Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
25°C
 

Karongi: Yatomboye miriyoni akiri mu byishimo by’amanota y’abana be

Yanditswe na Ntawitonda Jean Claude

Ku ya 24-07-2019 saa 09:45:29
Mutangana Felix ashyikiriza sheki ya miriyoni Sinzabakira Valens

Sinzabakira Valens w’imyaka 34 abaye umunyamahirwe wa 10 utsindiye miriyoni y’amafaranga y’u Rwanda muri poromosiyo ya Banki ya Kigali (BK PLC) ishamikiye kuri serivisi y’imari yitwa “IKOFI” yagenewe abahinzi.

Sinzabakira utuye mu Kagari ka Musasa, Umurenge wa Gishyita, Akarere ka Karongi, afite umugore n’abana batatu babyaranye n’undi umwe barera bakuye mu kigo k’imfubyi.

Ku wa kabiri tariki 23 Nyakanga 2019 ni bwo yashyikirijwe sheki ya miriyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda ku kicaro gikuru cya Banki ya Kigali, agaragaza imbamutima yatewe no gutombora ku munsi yari yabonyeho ibyiza byinshi.

Yagize ati: “Uwo munsi nari nagize n’umugisha cyane abana bazanye amanota meza turi kwishimana muri uwo mugoroba. Igihembwe cyashize bose bari bagize amanota mabi, uwari wabaye uwa 21 yabaye uwa gatatu, undi wari wabaye uwa 11 aba uwa 7, ukurikiyeho aba uwa mbere, undi aba uwa kenda.”

Sinzabakira ni umuhinzi w’ibigori, inyanya n’ibitunguru, ahinga ku butaka butagera kuri hegitari imwe.

Yafunguye Konti y’Ikofi mu kwezi kwa Gicurasi 2019, ahita abitsaho amafaranga y’u Rwanda 6,000 kuko yari amaze gusobanukirwa akamaro ko kwinjira muri iryo koranabuhanga rikoresha terefoni igendanwa.

Bimwe mu bikorwa yibuka yakoze ni uko yoherereje abantu batandukanye 4,000 kuri ayo mafaranga yabikije, akanohererezwa 3,300 bikaba ari byo byamuhesheje amahirwe yo gutombora miriyoni.

Yakomeje ashima gahunda z’Ikofi, agira ati: “Icya mbere ku Ikofi wohereza ukanakira amafaranga ntayo bagukase kandi mu zindi serivisi zose zisaba gukoresha terefoni hari ayo bagukuraho yo kohereza no kwakira. Icya kabiri, Ikofi imfasha kugura ifumbire; namenye ko nshobora guhabwa inguzanyo nkabona ifumbire ihagije sindare ihinga, nkazagenda nishyura buhoro buhoro.”

Guhera mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yahamagarwaga ko yatomboye, Sinzabakira ahamya ko amaze kwinjiza mu Ikofi bagenzi be b’abahinzi bagera ku 10, cyane ko asanzwe ari n’umukangurambaga wa gahunda ya Leta ya SMART Nkunganire.

Abasaga 125,000 bamaze kwiyandikisha mu Ikofi

Ubuyobobozi bwa Banki ya Kigali bwishimira ko serivisi z’Ikofi zikomeje kugira uruhare mu guhindura ubuzima bw’abahinzi.

Mutangana Felix, Umukozi wa BK mu Ishami ry’ubucuruzi unakurikirana umushinga w’Ikofi, yavuze ko mu byumweru 10 bishize abahinzi barenga ibihumbi 125 (125,000) bamaze kwiyandikisha.

Yakomeje agira ati: “Turateganya kuba nibura muri Nzeri 2019 tuzaba tugeze ku bahinzi ibihumbi 250 biyandikishije mu Ikofi. Ni ikintu turimo gushyiramo ingufu nyinshi kugira ngo tugere ku bahinzi mu mpande zose z’Igihugu. Intambwe ya mbere twateye ni iyo guteza imbere umuhinzi nubwo ari gahunda itegurirwa kugera ku Munyarwanda wese.”

Mutangana arashishikariza abahinzi gukomeza kwiyandikisha no gukoresha konti zabo z’Ikofi babitsa, babikuza, bohererezanya amafaranga cyangwa bagura inyongeramusaruro kuko bibahesha amahirwe yo kuboneka mu banyamahirwe 20 basigaje gutombora.

Umuhinzi atangira kuryoherwa na serivisi z’Ikofi akimara gufunguza konti akoresheje Simukadi y’imwe muri kompanyi z’itumanaho zikorera mu Rwanda, yandika *334*2# akemeza, agakurikiza amabwiriza.

Nyuma yaho ahabwa ubutumwa burimo umubare w’ibanga akawushyira umucuruzi w’inyongeramusaruro, akaba ari we umwemeza burundu mu bakiriya b’Ikofi.

Mutangana yakomeje ashimira abahinzi n’Abanyarwanda muri rusange bakomeje kubagaragariza ko banyuzwe na gahunda y’Ikofi.

Banki ya Kigali ikomeje kureba uburyo bwo kwagura serivisi z’Ikofi ikifashishwa mu kwishyura Mituweri, kuzigama muri gahunda y’igihe kirekire ya “Ejo Heza”, kwishyura umuriro w’amashanyarazi n’ibindi.

Mutangana Felix ashyikiriza sheki ya miriyoni Sinzabakira Valens

 

Sinzabakira Valens abaye umunyamahirwe wa 10 utsindiye miriyoni y’amafaranga y’u Rwanda

Sinzabakira Valens w’imyaka 34 asinyira ko yakiriye miriyoni y’amafaranga y’u Rwanda yatomboye mu Ikofi

Umwanditsi:

Ntawitonda Jean Claude

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.