Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

Karongi: Ukujije uruhinja rwavutse rudashyitse aragira inama ababyeyi

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya 15-02-2018 saa 06:36:43
Twagiramariya Catherina, akujije uruhinja rwavutse rudashyitse agira inama ababyeyi (Foto Rose M)

Umubyeyi witwa Twagiramariya Catherina wo mu mudugudu wa Ruhungamiyaga, Akagari ka Kareba, Umurenge wa Murundi mu karere ka Karongi, arasaba ababyeyi kutinuba igihe babyaye uruhinja rwavukanye ibilo bike cyane cyangwa rutarageza igihe kuko iyo rwitaweho neza rukura kimwe n’izindi mpinja.

Twagiramariya Catherina, akujije uruhinja rwavutse rudashyitse agira inama ababyeyi (Foto Rose M)

Ni nyuma y’uko ku ya 26 Ukwakira 2017 yabyariye impanga ku kigo nderabuzima cya Munzanga ariko umwe arapfa undi avukana amagarama ayingayinga ikilo kimwe. Bihutiye kumujyana ku bitaro bya Kirinda abaganga bamwitaho cyane n’umwana wari usigaye.

Twagiramariya avuga ko akibyara urwo ruhinja yabonaga rutabaho kubera ukuntu rwari ruto cyane. Yagize ati “Nabonaga atabaho, impanga ye yapfuye ni yo yari ifite ibilo byinshi, abaganga bakomeje kundemamo ikizere ariko nge simbyemere. None ubu aronka ndimo kurwana ishyaka kugira ngo nzajye kumukingiza.”

Yasabye ababyeyi bafite ibibazo nk’ibye kutazinukwa abana babyaye igihe bavutse ari bato cyane cyangwa batarageza igihe.

Ati “Abafite ibibazo nk’ibyange ndabasaba kwizera abaganga kandi bagakunda agahinja babyaye nubwo aba ari muto arakura.  Gucikira  intege  umwana wabyaye ni amakosa akomeye.”

Ashima abaganga n’abaforomo b’ibitaro bya Kirinda batahwemye kumwitaho none umwana we akaba amaze kugira ibilo bisaga bibiri kandi nta kibazo na kimwe cy’ubuzima afite.

Mukamasabo Odette, umuforomokazi ushinzwe kwita ku bana bakivuka wamwitayeho, avuga ko hari ababyeyi bakunda kubyara babona umwana aje adashyitse cyangwa afite ibilo bike bagacika intege.

Ati “Baramubyara ugasanga bavuga bati ‘uyu si umwana’ ngo ‘ntashobora kuzabaho. Ariko turabigisha tukabumvisha ko azaba umwana kandi muzima.”

Ibi bishimangirwa na Dr. Pacifique Hagenimana na we wabaye hafi Twagiramariya. Avuga ko ubushobozi n’ubumenyi bwo kwita ku bana bavutse badashyitse bimaze gutera imbere ku buryo nta kibazo abana bakigira.

Ati “Mbere wasangaga koko umwana uvutse atageze igihe bamwinuba, bakavuga ko atazakura, hari n’abarwaraga ihahamuka cyangwa n’imiryango ikabanga, ariko ubu bararerwa bagakura bakavamo abantu bakomeye.”

Dr. Hagenimana anasaba abagabo n’imiryango kuba hafi y’ababyeyi babyaye abana badashyitse kuko bamara igihe kinini mu bitaro, banafite agahinda n’umuhangayiko. Basabwa kujya bababwira amagambo meza arema ikizere.

Ibitaro bya Kirinda bikunze kwakira ababyeyi benshi babyara abana batagejeje ku igihe cyangwa bafite ibilo bike cyane. Bakura nta kibazo kubera abaganga babisobanukiwe n’imashini n’ikoranabuhanga ryo kwita kubana bakivuka ryateye imbere.

 

Umwanditsi:

MUKAGAHIZI ROSE

2 Comments on “Karongi: Ukujije uruhinja rwavutse rudashyitse aragira inama ababyeyi”

  1. Birashimishije rwose, Imana ihimbazwe kuko yakoresheje abaganga nuyu mubyeyi mukwita kubuzima bw’uyu mwana!!

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.