Karongi: ‘Poste de Santé’ begerejwe yatumye batakirembera mu ngo

Yanditswe na Dusingizumuremyi Vestine

Ku ya 14-02-2019 saa 11:16:06
Iri vuriro riciriritse rifasha abaturage kubona ubuvuzi bw'ibanze (Foto Dusingizumuremyi V)

Abatuye mu kagari ka Gisovu mu murenge wa Twumba mu karere ka Karongi barashimira Leta yabegeje ivuriro ry’ingoboka (Poste de Santé) rya Kibuburo ryatumye batakirembera mu rugo.

Nyirasikubwabo Chantal ni umwe muri abo baturage avuga ko batarabona iri vuriro riciriritse, bahuraga n’ibibazo bitari biboroheye birimo kurembera mu rugo bakivuza magendu n’ibindi.

Ati: “Poste de Santé ya Kibuburo iradufasha cyane kuko tubona ubuvuzi bw’ibanze kandi bwihuse, yakemuye ibibazo twahuraga nabyo byari bidukomereye nko kurembera mu ngo rimwe na rimwe tukanajya mu bavuzi gakondo ku bwo kutagira aho kwivuriza hafi ariko ubu turashima cyane Leta yaduhaye iri vuriro ry’ibanze”.

Mushimiyimana André na we avuga ko Poste de Santé ya Kibuburo yatumye bashishikarira gutanga ubwisungane mu kwivuza no kwivuza batari barembera mu ngo.

Ati: “Iyi Poste de Santé iradufasha cyane kuko hari benshi twaburaga uko twivuza ubu rero ubuzima bwacu bumeze neza kuko iyo umuntu ahuye n’ikibazo cy’uburwayi ahita asimbukira kwa muganga byatumye tunitabira gahunda yo gutanga ubwisungane mu kwivuza”.

Umuyobozi w’ivuriro ry’ibanze rya Kibuburo Mukamana Mosaique avuga ko iri vuriro ryakemuye ibibazo byinshi.

Ati: “Dutanga serivisi zo mu isuzumiro, izo kuboneza urubyaro, dupima abagore batwite, dukingira abana rimwe mu kwezi, dufasha abakomeretse, dufite serivisi za Mituweli, farumasi n’ibindi”.

Yongeraho ko indwara zikunda kwibasira abaturage bo muri aka gace inyinshi ari izitandura.

Ati: “Indwara zikunze kwibasira abaturage cyane n’inkora n’ibicurane , asima n’umuvuduko, Marariya yo ntikunze kuhaboneka kubera ari mu misozi miremire cyakora indwara y’ umuvuduko w’amaraso iriganje cyane mu bantu barengeje imyaka 40, muri rusange twakira abantu bari hagati ya 700 na 800 mu kwezi”.

Ku kibazo k’ibikoresho bidahagije kigaragara kuri iyi Poste de Santé, Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Karongi Mukashema Drocella avuga ko iyi Poste de Santé yubatswe ku bufatanye n’umufatanyabikorwa (RDB) kubera ari igice gikora kuri parike ya Nyungwe, bagashyiramo ibikoresho by’ibanze ariko akaba yarabijeje ko bagiye kuzanamo ibindi mu gihe cya vuba.

Iri vuriro riciriritse rifasha abaturage kubona ubuvuzi bw’ibanze (Foto Dusingizumuremyi V)

Umwanditsi:

Dusingizumuremyi Vestine

One Comment on “Karongi: ‘Poste de Santé’ begerejwe yatumye batakirembera mu ngo”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.