Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Karongi: Inka7342 zatanzwe muri gahunda ya Girinka zabahinduriye imibereho 

Yanditswe na DUSINGIZUMUREMYI VESTINE

Ku ya Jun 3, 2018

Mu karere ka Karongi hamaze gutangwa inka 7342 muri gahunda ya Girinka, bamwe mu baturage bo mu karere ka Karongi bahawe izi nka bahamya ko zabahinduriye imibereho.

Inka zatanzwe muri Gahunda ya Girinka zabahinduriye ubuzima (Foto Dusingizumuremyi V)

Baziruwiha Ignace ni umwe mu bahawe inka muri Gahunda ya Girinka utuye mu kagali ka Mataba mu murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi, avuga ko inka yorojwe yatumye ava mu manegeka akaba ageze ku mutungo wa Miliyoni zirenga 10.

Avuga ko atarahabwa iyi nka yabaga mu kazu gato kuri imwe n’igice abanamo n’amatungo magufi, atunzwe no guca incuro, agahingira abaturage.

Ati: “Mpawe inka ya Girinka natangiye kureba abantu dufatanya guhinga tukagabana byeze, maze kubona ifumbire ntangira kwatisha nkihingana, ubuzima butangira guhinduka, inka iba irabyaye nkayikama litiro 12 ku munsi nkagurisha umunani imwe igura 200 asigaye tukayanywa.

Amafaranga nakuye mu mata nayaguzemo ibikoresho byo kuroba mu Kivu, inka yakomeje kubyara, nkomeza no kuroba nza kugura indi nka, nari nkiba mu manegeka, tuvoma amazi y’i Kivu, haciye iminsi nayo iba irabyaye, iri kumwe n’iyayo mbigurana ikibanza nongeraho ibihumbi 30”.

Yongeraho ko yasigaranye inka ya Girinka ikomeza gutanga umusaruro, aho yaje kongeranya amafaranga ahabwa ku ikaragiro n’ayo mu burobyi agurisha n’ikimasa, ni uko atangira kubaka.

Ati: “Iyi nzu nashyizemo amashanyarazi na Televiziyo ubu aho ntuye umpaye miliyoni icumi sinazemera. Ibishingwe na byo rimwe na rimwe ndabigurisha ikamyo imwe bampa ibihumbi 30, sinifuza ibyo kurya ndahinga nkeza, ntanga ubwisungane mu kwivuza, mbere nari umutindi, inka imaze kubyara gatandatu. Mba mu kiciro cya gatatu cy’ubudehe, umugore wange abasha kujya mu itsinda ryo kubitsa no kugurizanya, mbaze umutungo nkesha iyi nka warenga miliyoni 10… byose tubikesha imiyoborere myiza”.

Akomeza avuga ko bamubwiraga kujya ku mudugudu akanga yumva ko haba abakire, ariko yaje guhindura imyumvire arimuka ngo ubu iyo umurwayi arwaye ahamagara moto ikaza ikageza umurwayi kwa muganga ku mafaranga 1000 gusa.

Ati: “Iyo wageze mu mudugudu uba wageze mu rindi terambere uhorana isuku witeguye ko hari uwagusura ariko mu manegeka uba wumva ko ntawagusura ugahorana umwanda ntiwibuke gukubura no kumesa”.

Umuvuzi w’amatungo mu karere ka Karongi Nyirimanzi Theoneste, avuga ko kuva mu mwaka wa 2006  kugeza muri uyu mwaka w’imihigo wa 2018 bamaze gutanga inka 7342 muri gahunda ya Girinka.

Ati: “Kuva 2006  tumaze gutanga inka 7342  zingana na  85% zirimo izatanzwe n’akarere, izatanzwe n’abafatanyabikorwa n’izituwe. Kuva  Girinka yatangira twari dufite intego ko umwaka wa 2018 uzarangira tumaze gutanga inka  8573 kugira ngo tuzigereho  turakomeza gukurikirana abahawe inka bose biture tunisunge abafatanyabikorwa kugira ngo badufashe muri iyi gahunda”.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza muri aka karere, Mukashema Drocella, avuga ko gahunda ya Girinka yahinduye imibereho y’abaturage aho ufite Girinka abonamo inyungu y’amata, ifumbire, inshuti, mituweli ku gihe n’ibindi.