Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Karongi: Ingo zirenga 5,000 mu mirenge 3 zahawe amashanyarazi

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 24-10-2021 saa 21:30:00
Uruganda rukora ubwato rwahawe amashanyarazi

Ingo 5,498 ziri mu Mirenge ya Mubuga, Bwishyura na Gishyita mu Karere ka Karongi zahawe amashanyarazi uhereye muri Nyakanga 2020 kugeza ubu,  hari n’inganda zikomeye, amashuri ndetse n’amasoko ya kijyambere byayahawe muri iriya mirenge.

Dusengimana Damien, Umuyobozi w’ishami rya REG mu Karere ka Karongi avuga ko kugeza ubu bamaze kugeza amashanyarazi ku ngo nyinshi muri iyi mirenge itatu, byahise bizamura imibare y’abafite amashanyarazi muri Karongi, aho kugeza ubu  ingo 58% zimaze kuyabona muri aka Karere, harimo ingo 14% zifite amashanyarazi afatiye ku mirasire y’izuba na 44% zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari.

Akomeza avuga ko bakunze kugorwa cyane n’imiterere y’aka karere gafite imisozi ihanamye ndetse n’ingo hamwe na hamwe zitatanye, bigatuma kugeza amashanyarazi kuri bose bigorana ariko yagaragaje ko mu mwaka wa 2024 amashanyarazi azaba ari mu ngo zose za Karongi 100%.

Bimwe mu bikorwa remezo by’ibanze  muri iyi Mirenge byabonye amashanyarazi, harimo uruganda rukora ubwato  rwitwa AFRINEST ENGINEERING ruherereye mu Murenge wa Bwishyura, Ikigo cy’amashuri abanza n’ayisumbuye (12Years Basic Education) giherereye mu Murenge wa Mubuga  ndetse n’amasoko ya kijyambere.

Abamaze kuyahabwa  bagaragaza iterambere bagezeho

Calvin Omondi Oriare ni Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’amashanyarazi muri iyi kompanyi  ikora ubwato avuga ko bayitangiye   akazi kagoranye cyane kuko batangiye gukorera muri uriya Murenge wa Bwishyura nta mashanyarazi bagira, kandi ibikorwa byabo byinshi birimo gukora ubwato, gusana ubwato n’ibindi biyakenera.

Yagize ati: “Mu by’ukuri ndashimira REG kuba yaraduhaye amashanyarazi. Dutangira uyu mushinga byari bigoye kuko byadusabaga gukoresha “Generator”(moteri) kandi igatwara amafaranga menshi cyane, ariko kubera ko uyu mushinga ari umwihariko mu Rwanda, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo yaradusuye abona umushinga ni mwiza, ahita asaba ko kuduha amashanyarazi byakwihutishwa, twahise tuyabona mu gihe kitarenze icyumweru kimwe. Mu by’ukuri ubu turakora neza kandi serivisi zacu turi kuziha abatugana nta mbogamizi.”

Murekatete Marie Louise ni umucungamutungo w’ishuri rya Groupe Scolaire Mweya riherereye mu Murenge wa Mubuga, na ryo rikaba rimaze amezi 3  ribonye amashanyarazi.

Avuga ko mbere y’uko babona amashanyarazi akazi kabagoraga cyane cyane gufotoza impapuro z’abanyeshuri zirimo n’ibizamini, indangamanota, gutegura raporo, gusubirishamo abanyeshuri amasomo ya nijoro, ariko byose ubu byakemutse aho baboneye amashanyarazi.

Murekatete akomeza avuga ko bakoreshaga nk’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi birenga 500 bajya gufotoza impapuro n’izindi serivisi bakenera zijyanye n’amashanyarazi, ariko ubu bakoresha amafaranga atagera ku bihumbi 100 kandi izo serivisi bazifitiye.

Mu Murenge wa Gishyita na Mubuga, mu   masoko ya kijyambere 3 harimo n’agakiriro na ho ahageze vuba. Niyomugabo Edmond ni umwe mu babaji bakorera mu gakiriro gaherereye mu Mudugudu wa Rwamiko, Akagari ka Byaruhanga mu Murenge wa Mubuga, avuga ko amashanyarazi yabafashije cyane kunoza ibyo bakora bituma n’isoko ryabo riba rigari babona abakiliya benshi.

Imibare igaragaza ko mu Rwanda, ingo zifite amashanyarazi muri rusange zisaga 66,8% harimo izikoresha afatiye ku muyoboro mugari n’izikoresha ayiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.

Leta y’u Rwanda yihaye intego ko mu mwaka wa 2024 ingo zose zo mu Rwanda zizaba zifite amashanyarazi 100% harimo ingo 52% zizaba zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari na 48% zizaba zifite  akomoka ku mirasire y’izuba.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.