Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Karongi: Imiryango yimuwe ahahinzwe icyayi yatujwe bigezweho

Yanditswe na DUSINGIZUMUREMYI VESTINE

Ku ya Apr 30, 2018

Imiryango 140 y’abaturage bimuwe ku butaka bwahinzweho icyayi mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi, yatujwe mu mudugudu w’ikitegererezo wa Ngoma, ufite ibikorwaremezo by’ibanze bizabafasha kugira imibereho myiza no kwiteza imbere.

Izi nzu ni 35 zatujwemo imiryango 140 yavanywe ahahinzwe icyayi, kandi aha hantu hari ibikorwa remezo byose bya ngombwa (Foto Dusinguzumuremyi V)

Aba baturage batujwe mu kiciro cya mbere cy’uyu mugudugu kigizwe n’inzu 35 ariko buri imwe igatuzwamo imiryango 4, zose hamwe zatwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 182.  Biteganyijwe ko muri uyu mudugudu hazubakwamo izindi nzu 40, ukazatuzwamo imiryango 320 muri rusange.

Abatujwe muri aya mazu bagaragaza akanyamuneza, benshi bakavuga ko bumva ari inzozi (Foto Dusingizumuremyi V.)

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Ndayisaba François, avuga ko uyu mudugudu ari igisubizo ku mibereho myiza y’abaturage ndetse n’iterambere ryabo. Yagize ati “Uyu mudugudu ufite amazi, amashanyarazi, amashuri y’inshuke, Poste de santé, irerero, aho guhinga no kororera, inzu y’imyidagaduro, ibigega by’amazi, hazubakwa na banki.

Ibyo bizahindura imibereho y’abaturage kuko ibibazo bahuraga nabyo byo kubura amashuri hafi, aho bivuriza, ntibizongera kuko bizaba bibegereye”.

 

Minisitiri w’Imicungire y’Ibiza n’impunzi, Jeanne d’Arc De Bonheur, yasabye abaturage batujwe muri uyu mudugudu kubyaza umusaruro ibikorwaremezo biri muri uyu mudugudu, bagaharanira kwiteza imbere.

Yagize ati “Urubyiruko mukure amaboko mu mifuka kuko baravuga ngo udakora ntakarye, mukore muteganyirize ejo hazaza, kuko niba ntaho ugana nta n’aho uzageza igihugu cyawe.

Mwohereze abana banyu mu mashuri mwumve ko kwiga k’umwana ari inshingano zanyu. Uyu mudugudu muwufate neza muwugirire isuku, mwirinde kuba mwahagurisha cyangwa ngo muhakoreshe ikindi cyose kinyuranye no kuhatura.”

Mu muhango wo gutaha ku mugaragaro uyu mudugudu kandi hatanzwe inka 20 zizafasha abawutujwemo kubona ifumbire n’amata, kugira ngo bagire imibereho myiza.

Ayinkamiye Eugenie, umwe mu batujwe muri uyu mudugudu, yavuze ko bashimira cyane Leta yabatekerejeho, ikabubakira umudugudu nk’uyu mwiza, aho bafite ibikorwaremezo hafi yabo.

Biteganyijwe ko muri rusange uyu mudugudu w’ikitegererezo uzatuzwamo imiryango 320, ukaba wubatse mu buryo imiryango 4 ituzwa mu nzu imwe (4 in 1). Inzu buri muryango wahawe igizwe n’ibyumba bitatu, uruganiriro, ubwogero, ubwiherero n’igikoni.