Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Karongi: Imiryango 10 y’abarokotse Jenoside batishoboye borojwe inka

Yanditswe na Dusingizumuremyi Vestine

Ku ya 21-05-2019 saa 18:08:51
Umwe mu barokotse Jenoside ashyikirizwa inka yorojwe (Foto Vestine D)

Imiryango 10 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye mu mirenge ya Bwishyura na Rubengera mu karere ka Karongi, borojwe inka muri gahunda yo kubafasha kwiteza imbere.

Ubwo bashyikirizwaga izi nka borojwe, basabwe kugira ikizere cy’ubuzima bakumva ko bagomba guharanira kubaho neza, bahereye kuri izi nka borojwe ngo zibahe amata n’ifumbire izabafasha kongera umusaruro w’ubuhinzi.

Uwari uhagarariye umushinga Tubura watanze izi nka, Claire Brosnihan, avuga ko basanzwe bafasha abaturage mu bikorwa by’iterambere bitandukanye nko kubaha imbuto, ifumbire, ibiti birwanya isuri, koroza abarokotse Jenoside batishoboye, kububakira, n’ibindi.

Ati “Muri iki gihe k’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi twahisemo gufasha abarokotse Jenoside batishoboye, tubaha inka”.

Nyiraguhirwa Claudine, utuye mu murenge wa Bwishyura akaba umwe mu bahawe inka, avuga ko kuba ahawe inka bigiye kumufasha kunywa amata no kubona ifumbire akabasha kwihaza mu biribwa.

Ati “Nari nsanzwe ndaho ntatunze, ubu baranyoroje ngiye kwita ku nka mpawe nibyara abana bazanywa amata, nzihaza mu biribwa kubera mbonye ifumbire, rwose iki gikorwa badukoreye ni indashyikirwa, batugiriye neza mu bihe n’ubundi tuba tutorohewe, badusubije ku gicaniro cyari cyarazimye, baduhaye inka nziza”.

Uwimana Phanuel, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwishyura, asaba abahawe inka kuzitaho zikababyarira umusaruro mwiza.

Yagize ati “Abahawe inka ni abatishoboye bake mu bo dufite muri rusange, abazihawe tubasaba kuzifata neza kugira ngo zibashe gutanga umukamo, kugira ngo bashobore kuzitaho barasabwa kubanza kwigirira ikizere cyo kubaho kuko udafite ikizere cy’ubuzima wasanga ejo ayigurishije kuko nta kerekezo aba afite.

Turabasaba gukomeza izi nka mukazitaho zikabaha amata ndetse n’umusaruro, muharanire kwigira”.

Abakozi b’uyu mushinga Tubura kandi banakoze umuganda wo gusanira inzu uwarokotse Jenoside utishoboye, aho bamutereye igishahuro, basiza ahazubakwa igikoni azajya atekamo, ndetse banamubumbira amatafari azacyubaka.

Umwanditsi:

Dusingizumuremyi Vestine

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.